Intambara y'Inyeshyamba za M23 na Leta ya Kongo Yakajije Umurego

Impunzi zihunga intambara hagati ya Leta ya kongo n'inyeshyamba za M23

Ku munsi wa kabiri w'intambara ikaze hagati y'inyeshyamba za M23 n'ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Abanyekongo bakomeje guhunga ari benshi baturuka mu bice bya Bunagana muri teritwari ya Rutshuru.

Uyu munsi bamwe mu baturage ba Uganda baturiye agace k'umupaka kegeranye n'ahabera intambara hakurya muri Kongo na bo batangiye kuva mu byabo bahunga.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Ignatius Bahizi arakurikiranira hafi iby'iyi ntambara. Yateguye inkuru mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.

Your browser doesn’t support HTML5

Impunzi Nyinshi Zikomeje kuva mu Byazo Zihunga Intambara ya M23 na Leta ya Kongo