Abakuru b’ibihugu bitanu by’Afurika birimo n’ibyo mu karere k'ibiyaga bigali batangije ku mugaragaro ubukangurambaga mpuzamahanga bwo gukusanya inkunga ingana na miliyari 18 z’amadolari y’Amerika yo kurwanya Sida, igituntu na Malariya.
Byitezwe ko iyo nkunga y’ikigega mpuzamahanga Global Fund ikora kuri gahunda zo kurwanya izo ndwara izafasha mu gusubiza ku murongo urugamba rwo kuzirwanya rwadindijwe n’icyorezo cya COVID-19.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Thémistocles Mutijima aratugezaho ibindi kuri iyi nkuru.
Your browser doesn’t support HTML5