Ibihugu Birwanya Iterabwoba muri Sahel Bigiye Gufata Ingamba Nshya

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, azagirana inama n’abakuru b’ibihugu by’amahanga, muri Perezidansi mu mugoroba w’ejo kuwa gatatu. Bazaganira ku ntambwe zarushaho guterwa mu bijyanye n’uruhare rw’ingabo z’igihugu cye muri Mali.

Umuvugizi wa guverinema y’Ubufaransa, Gabriel Attal, wabitangaje, yabwiye abanyamakuru ko Perezida Macron azahura n’abakuru b’ibihugu bafatanyije mu rugamba ku mitwe y’iterabwoba mu karere ka Sahel.

Yongeyeho ko icyemezo icyo ari cyo cyose, kijyanye n’ingabo z’Ubufaransa muri Mali, gikeneye gufatwa hubahirijwe ibyifuzo by’ibihugu by’Ubulayi bifatanyije n’Ubufaransa mu mutwe w’ingabo uzwi kw’izina Takuba, kimwe n’iby’ibihugu bituranyi bya Mali mu karere ka Sahel.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa, Jean-Yves Le Drian, ejo kuwa mbere yavuze ko ibikenewe bituzuye, kugirango urugamba rukomeze ku mitwe ya kiyisilamu muri Mali.

Ubudage uyu munsi kuwa kabiri nabwo bwavuze ko nta mpamvu yo kugumisha ingabo zabwo muri Mali, mu gihe iki gihugu cyigije inyuma amatora ya perezida n’ay’abadepite ho imyaka ine kugera kuri itanu.

Attal yanongeyeho uyu munsi kuwa kabiri ko amatangazo mu byerekeye ikizakurikiraho mu bireba Mali “azashyirwa ahagaragara igihe gito nyuma y’inama” mu gihe cyumvikana “cy’iminsi aho kuba ibyumweru”.

Reuters