Uko wahagera

Ubufaransa Bugiye Gufata Icyemezo ku Ngabo Zabwo muri Mali


Ingabo z'Ubufaransa muri Mali
Ingabo z'Ubufaransa muri Mali

Ubufaransa buzafata icyemezo ku basirikali babwo bari mu gihugu cya Mali nyuma y’ibiganiro n’ibindi bihugu bigeze umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi.

Ibi Ubufaransa bubitangaje nyuma y’umunsi umwe abasirikare bakoze kudeta muri Mali batangaje ko Ambasaderi w’Ubufransa muri icyo gihugu Joel Meyer ahawe amasaha 72 kuba yavuye ku butaka bwa Mali.

Abategetsi mu murwa mukuru Bamako basobanuye ko icyo cyemezo bagihereye ku magambo bita mabi yavuzwe na ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufransa Jean-Yves Le Drian anenga abayoboye leta y’inzibacyuho muri Mali. Yavuze ko iyo leta itemewe.

Ubufransa buvuga ko butarafata icyemezo ku bijyanye no gukura cyangwa kugumisha muri Mali abasirikare bayo. Kugeza ubu, icyo gihugu gifite abasirikari bagera ku 4.000 mu karere ka Sahel. Icya kabiri cyabo kiri muri Mali aho bajyanywe no guhangana n’imitwe y’intagondwa za kiyisilamu.

Umubano hagati ya Mali n’ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi ukomeje kuba mubi nyuma y’uko abasirikare banze gutegura amatora nyuma ya kudeta ebyiri zimaze kuba muri ico gihugu.

Mu minsi mike ishize, Mali yari iherutse gusaba Danemark gucyura ingabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG