Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, urukiko rwa rubanda, Jury, kuri uyu wa mbere rurumva imyanzuro ya nyuma y'impande zombi mu rubanza rwa Derek Chauvin, uregwa urupfu rwa George Floyd.
Urubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi yarwo ku italiki ya 29 y'ukwezi gushize. Abashinjacyaha bavuga ko Umuzungu Derek Chauvin, wari umupolisi, yishe umuturage w'Umwirabura George Floyd, amucikamije ivi ku ijosi iminota irenga icyenda, kandi yamuboheye amaboko inyuma mu mugongo n'amapingu, yanamwubikishije inda hasi. Byabaye ku italiki ya 25 y'ukwa gatanu mu mwaka ushize, mu mujyi wa Minneapolis, muri leta ya Minnesota, mu majyaruguru y'uburengerazuba bwo hagati bw'igihugu.
Abashinjura Derek Chauvin bo baburanye bavuga ko George Floyd yapfuye kubera ibibazo by'umutima yari asanganywe, n'ibiyobyabwenge yari yanyweye. Uyu munsi, impande zombi ziratanga imyanzuro yazo ya nyuma. Baba abashinjacyaha, baba ababuranira Derek Chauvin, nta gihe ntarengwa bafite cyo kuvuga. Ariko abahanga mu by'amategeko mpanabyaha basobanura ko bagomba kwirinda gufata igihe kirekire cyane kugirango abagize urukiko batarambirwa.
Nirumara kubatega amatwi, urukiko rurajya kwiherera, narwo rujye impaka mu muhezo, mbere yo gufata umwanzuro. Icyaha gihamye Derek Chauvin, yahabwa igihano cyo gufungwa gishobora kugera ku myaka 40. Kugirango kimuhame, abagize urukiko, bose uko ari 12, bagomba kubyemeza. Bitabaye ibyo, Derek Chauvin yaba umwere.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko Derek Chauvin abaye umwere bishobora guteza indi myivumbagatanyo. Cyane cyane ko muri iyi minsi, abaturage bo mu nkengero z'umujyi wa Minneapolis bari mu yindi myigaragambyo yo kwamagana iyicwa ry'umusore w'Umwirabura w'imyaka 20, warashwe n'umupolisikazi w'Umuzungu mu cyumweru gishize. Umutekano warakajijwe cyane muri Minneapolis. Urimo n'abasilikali ba leta ya Minnesota, National Guard.
Facebook Forum