Uko wahagera

Sudani Yemeje Amasezerano yo Gusaranganya Ubutegetsi

Generali Mohammed Hamdan Dagalo, iburyo na Ahmad al-Rabiah i bumoso uyoboye ihuriro riharanira demokarasi bahana umukono nyuma yo gusinya amasezerano yemeza isaranganya ry'ubutegetsi muri leta y'inzibacyuho 17/7/2019.

Abahagarariye ubutegetsi bw’inama ya gisirikali muri Sudani n’ihuriro ry’abaharanira demokarasi bashyize umukono ku masezerano yo gusaranganya ubutegetsi bemeranijeho mu ntangiriro z’uku kwezi.

Icyo cyari ikiciro cya mbere kizakurikirwa n’andi akubiyemo ingingo zerekeye Itegeko Nshinga. Biteganijwe ko azashyirwaho umukono ku wa gatanu.

Gushyira umukono kuri aya masezerano ni intambwe ijya mbere mu nzira y’ishyirwaho ry’ubutegetsi muri Sudani, nyuma y’amezi ashize harangwa imvururu kuva igisirikare cyahirika ubutegetsi bwa Omar Al Bashir.

Aya masezerano yo kugabana ubutegetsi arimo ishyirwaho ry’inama yigenga izahabwa inshingano zo kuyobora igihugu mu gihe cy’imyaka itatu mbere y’uko amatora akorwa.

Impande zombi zemeranyije ko hazabaho iperereza ryigenga ku itotezwa ryakorewe abigaragambyaga mu kwezi kwa gatandatu bivugwa ko abantu 128 baguyemo ariko minisiteri y’ubuzima ikavuga ko ari 61.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG