Mu Rwanda, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruratangaza ko rwataye muri yombi umuyobozi w’uruganda rukora inzoga yitwa Umuneza nyuma y'aho iyo nzoga ihitaniye ubuzima bw’abaturage bagera kuri 12 mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali no mu karere ka Bugesera mu Burasirazuba.
Umuvugizi wa RIB, Murangira Thiery, yabwiye Ijwi ry’Amerika, ko abafashwe bakurikiranweho ibyaha 2: icyo gukora, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw'ibyoroheje.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika uri i Kigali mu Rwanda, Assumpta Kaboyi yakurikiranye iyi nkuru:
Facebook Forum