Uko wahagera

RIB Yataye muri Yombi Nsengimana Theoneste Uyobora Umubavu TV


Umunyamakuru Nsengimana Theoneste
Umunyamakuru Nsengimana Theoneste

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ruratangaza ko rwataye muri yombi Nsengimana Théoneste ufite umuyoboro wa YouTube witwa Umubavu TV.

Uyu yatanywe muri yombi n’abandi bantu batanu. Uru rwego ruvuga ko bose bakurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.

Umunyamakuru Nsengimana Theoneste yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu.

Murangira uvugira RIB ntiyavuze inkuru yabaye imbarutso yatumye uyu munyamakuru atabwa muri yombi, ahubwo yasobanuye ko bafashwe nyuma y’iperereza RIB yari imaze iminsi ikora. RIB ivuga ko iryo perereza ryari rigamije gukurikirana ibyaha bikorerwa kuri Murandasi, yemeza ko ari byo byashingiwe ho batabwa muri yombi.

Mu bafatanywe n’uyu munyamakuru humvikanyemo izina risanzwe rizwi mu Rwanda rya Sibomana Sylvain, uyu akaba yarahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda rya FDU inkingi ryahoze riyobowe na Madame Ingabire Umuhoza Victoire mbere yuko ashinga iryitwa DALFA Umurinzi.

Sibomana yari aherutse gufungurwa nyuma y’imyaka 8 yamaze muri Gereza ashinjwa icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda no kurwangisha ubutegetsi buriho.

RIB yatangaje ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo yayo ya Remera na Kicukiro ndetse ko iperereza rikomeje kugira ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Itabwa muri yombi ry’umunyamakuru Nsengimana ndetse n’abandi bantu batanu bari kumwe, rije rikurikira ibyari biherutse gutangazwa na RIB aho uru rwego rwaburiraga abantu bose baba abanyamakuru cyangwa abandi bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Si ubwa mbere umunyamakuru w’Umubavu TV Nsengimana atawe muri yombi, kuko mu kwezi kwa kane 2020 yafashwe akurikiranyweho uburiganya, aza kurekurwa mu kwezi kwa gatanu k’uwo mwaka, agizwe umwere n’urukiko.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:23 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG