Uko wahagera

Perezida Paul Kagame Yagiranye Ibiganiro na Jenerali Muhoozi Kainerugaba


Perezida Paul Kagame w'u Rwanda aramukanya na n'umuhungu wa Museveni Jenerali Muhoozi Kainerugaba
Perezida Paul Kagame w'u Rwanda aramukanya na n'umuhungu wa Museveni Jenerali Muhoozi Kainerugaba

Umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda akaba n'umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, Jenerali Muhoozi Kainerugaba yagiriye uruzinduko rw'umunsi umwe mu Rwanda aho yahuye na Perezida Paul Kagame w'icyo gihugu.

Ibiro bya prezidansi y'u Rwanda byanditse ku rubuga rwa Twitter ko Perezida Kagame na Jenerali Kainerugaba baganiriye ku mubano w'u Rwanda na Uganda.

Uru ruzinduko ruje rukurikira urwa Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Adonia Ayebare uheruka mu Rwanda ku ya 17 uku kwezi kubonana na Perezida Paul Kagame no kumushyikiriza ubutumwa buvuye kuri Mugenzi we wa Uganda Yoweri Museveni nkuko byatangajwe na ministeri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Na none nta byinshi byigeze bitangazwa kuri uru ruzinduko. Gusa nyuma yarwo umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda Yolande Makolo yanditse ku rubuga rwa twitter ko n'ubwo ari byiza ko ibiganiro bikomeza ku nzego zose inama, n'intumwa ntacyo byatanze ku ruhande rwa Uganda, ko itarasobanura iby'abakora iterabwoba rigamije u Rwanda bakorera ku butaka bwa Uganda. Yavuze kandi ko itotezwa ry'abasivili b'abanyarwanda b'inzirakarengane muri icyo gihugu rikomeje.

Jenerali Muhoozi Kainerugaba amaze iminsi yanditse ku rubuga rwa Twitter ko Perezida Kagame ari "Uncle" (Se wabo cyangwa Nyirarume) avuga ko abamurwanya barwanya umuryango we, bagombye kwitonda.

Hashize hafi imyaka itandatu umubano w'u Rwanda na Uganda warajemo igihu. Mu kwezi kwa kabiri 2019, u Rwanda rwafunze umupaka warwo na Uganda ruvuga ko rugira inama abaturage barwo kudakorera ingendo muri Uganda. U Rwanda rwavugaga ko Uganda ihohotera ikanakorera iyicarubozo bamwe mu Banyarwanda batuye muri icyo gihugu ndetse ikanashyigikira imitwe yifuza guhungabanya umutekano mu Rwanda nka FDLR na RNC yombi irwanya ubutegetsi buriho muri icyo gihugu. Gusa ibyo Uganda irabihakana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG