Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bakomeje kwitana ba mwana ku ntandaro y’ukutarangira kw’imibanire mibi iri hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi.
Mu kiganiro aheruka kugirana na televiziyo mpuzamahanga y’Abafaransa, Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yavuze ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwafunze imipaka ari nabwo bukwiye gusobanura no gutanga igihe iki kibazo kizarangirira.
Perezida Museveni yahakanye kuba yaba hari uwo atoteza mu bategetsi bagenzi be bo mu karere.
Mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru batandukanye kuri iki cyumweru, mu kiganiro cyanatambutse kuri televiziyo y’igihugu, yari yagarutse kuri iki kibazo. Avuga ku by’ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda muri icyo gihugu gituranyi ari naryo ubutegetsi bw’u Rwanda bwahereyeho bufunga imipaka, yavuze ko icyo azakora ari ugutegereza.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame we yanabaye nk’utunga agatoki uyu muturanyi wo mu majyaruguru kwinjira mu mishinga igamije gushyira igihugu cye mu kato.
Kurikira mu buryo buramvuye iyi nkuru mu majwi, yateguwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Themistocle Mutijima, uri mu Burengerazuba bw'u Rwanda
Facebook Forum