Uko wahagera

ONU Isaba Libiya Gushira Inguvu mu Gutunganya Amatora


Stephanie Williams, umuhanuzi mukuru wa ONU muri Libiya
Stephanie Williams, umuhanuzi mukuru wa ONU muri Libiya

Umujyanama wa ONU kuri Libiya yasabye iki gihugu kwihutira gushyira ingufu mu bijyanye n'amatora. Umuyobozi mukuru muri ONU, yavuze ko icyo Libiya yagombye kwibandaho, ari ukureba uko amatora yakorwa, nyuma y’uko ayagombaga kuba mu cyumweru gishize yigijwe inyuma, aho kwita ku maherezo ya guverinema y’inzibacyuho.

Umujyanama mukuru wihariye wa ONU kuri Libiya, Stephanie Williams, yabwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters mu kiganiro bagiranye ko abenshi mu banyalibiya bashaka ko icyo yise “igihe cy’inzibacyuho kitarangira” kigira iherezo.

Itora ryari riteganyijwe kw’italiki 24 y’uku kwezi kwa 12. Cyakora ryigijwe inyuma, nyuma y’impaka ku mategekego y’ibanze yagenderwaho. Aha harimwo ibyo umukandida agomba kuba yujuje n’uruhare rw’ubutabera mu bijyanye n’ubujurire.

Inteko ishinga amategeko ifite icyicaro mu burasirazuba bwa Libiya, yatowe mu mwaka wa 2014, irimo kujya impaka ku gihe itora ryigijwe inyuma ryamara. Ikindi basuzuma ni ukureba niba guverinema y’ubumwe bw’igihugu na Minisitiri w’intebe Abdulhamid al-Dbeibah, Kandida mw’itora rya perezida, bagumaho.

Abajijwe niba yumva guverinema y’ubumwe igifite umumaro, Williams yavuze ko ari inteko ishinga amategeko yabigena, ariko ko “icy’ingenzi mu by’ukuri gikeneye kwitabwaho ari ugukoresha amatora”.

Yongeyeho ko ikintu cyose cyahinduka muri guverinema, kigomba gukorwa hakurikijwe amategeko yashyizweho n’amasezerano ya politiki yabanje, yari yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG