Inkambi zo mu Mujyi wa Goma Zasenywe Impunzi Zisubira Iwabo
Mu mujyi wa Goma no muri teritware ya Nyiragongo, ahari inkambi irimo impunzi zahunze imirwano ya M23 na FARDC, zose ubu zasenywe. Inkambi yari nini kurusha izindi ni Rusayo. Hari abavuze ko mu bice bakomokamo umutekano ukiri muke bityo bahitamo gukora inkambi yabo ntoya hafi y’ahahoze iya Rusayo.
Forum