Umwana w’umukobwa witwa Josiane Uwase Nyinawumuntu yaburiye mu nkambi yari ahitwa i Ndera, mu nkengero za Kigali, mu Rwanda mu 1994.
Yatwawe n’umubyeyi w’Umunyarwandakazi avuga ko yamubonye akamukunda akamugirira impuhwe kuko yari asigaye ari imfubyi. Uwamutwaye yari umukozi wa Leta. Niyo makuru uwareraga uwo mwana akaba nyirasenge, Mukamfizi Farida uzwi ku izina rya Mama Jeanne, yahawe n'ababibonye. Uyu munsi yaje mu kiganiro 'Agasaro Kaburaga', kuri Radiyo Ijwi ry'Amerika, atanga amakuru agaragaza aho umwana ashobora kubari ari. Umva uko yaganiriye na Venuste Nshimiyimana