Abimukira barindwi bapfuye bagerageza kwambuka inyanja ya Mediterane bava muri Libiya berekeza mu Butaliyani. Bari mu bwato butwaye abagera kuri 280.
Umuyobozi w’ikirwa cya Lampedusa mu Butaliyani, Toto Martello, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP uyu munsi kuwa kabiri ko kuva uyu mwaka watangira abimukira babarirwa mu magana batahwemye gukora ingendo za hato na hato zo kwambuka inyanja kandi bazi neza ko zibashyira mu kaga.
Martello yakomeje avuga ko n’ubwo ari igihe cy'ubukonje bukabije, bitababuza gukomeza kwambuka kandi ko umubare w'abambuka ukomeza kwiyongera. Yasabonuye ko mu baguye muri urwo rugendo kuri uyu wa kabiri batatu bapfuye bambuka, abandi bane bagapfa nyuma bazize ubukonje bukabije bakajyanwa ku kirwa cya Lampedusa n’abakozi bashinzwe ubutabazi.
Umushinga ugerageza guha ikizere abimukira bambuka mu nyanja ya Mediterane wanditse kuri Twitter ko aba bimukira 280 bafite inkomoko mu bihugu bya Bangladesh, Misiri, Mali, na Sudani.
Iyo bamaze kwambuka, bajyanwa mu bigo bibakira bamaze gupimwa virusi ya corona, ariko ibigo bajyanwamo bifite ikibazo cy’ubushobozi kubera babaye benshi. Abimukira binjiye mu Butaliyani mu mwaka wa 2020, ni ibihumbi 34, mu gihe muri 2021 uyu mubare wikubye kabiri.
Facebook Forum