Uko wahagera

Umunyaporitiki Nayinzira Yarivuguruje


Nyuma y’aho Bwana Nayinzira Jean Nepomuscene atangarije ku maradiyo mpuzamahanga icyo atekereza ku bibazo bivugwa mu Rwanda, birimo gacaca n’itahuka ry’abarwanyi ba FDLR, ku wa kabiri tariki ya 14 Kamena 2005 yashyize ahagaragara itangazo rivuguruza bimwe mu byo yari yitangarije ubwe.

Iryo tangazo, nk’uko Bwana Nayinzira abivuga, ngo yarishyize ahagaragara mu rwego rwo gukosora, kunoza no kuzuza ibyo yari yitangarije ubwe. Avuga kandi ko ngo yarisohoye ku bwende bwe.

Ku birebana n’inkiko gacaca, Bwana Nayinzira avuga ko ari ngombwa kuzitabira, no kuvugisha ukuri, kugira ngo igihugu gishobore gusohoka muri iki kibazo kiremereye.

Ku birebana n’ibyaha byaba byarakozwe mu ntambara n’ibindi byibasiye inyoko muntu, Bwana Nayinzira avuga ko Abanyarwanda bagomba kumva neza no gusobanukirwa ko bihanwa n’amategeko asanzwe. Avuga ko abafite abishwe kuri ubwo buryo bakwiye kugana za parike n’inkiko kugira ngo bisuzumwe niba bifite ibimenyetso.

Ku birebana n’itahuka ry’Abanyarwanda bari hanze y’igihugu, baba abafite ibirwanisho kimwe n’abatabifite, ngo inzira yonyine yemewe n’itegeko nshinga ni iy’amahoro. Aha Bwana Nayinzira, asanga abasaba ibiganiro, na we abarimo, bakwiye gukurikiza amategeko, abafite ibyo banenga cyangwa bageza ku butegetsi bakabikora bafatanyije n’abandi Banyarwanda bari imbere mu gihugu.

Bwana Nayinzira aranavuga kandi ku byerekeye kubaha ubutegetsi buriho. Asobanura ko buri Munyarwanda agomba kuzirikana ko nyuma y’igihe cy’inzibacyuho, abayobozi batowe n’abaturage, ibyo ngo bikaba bigomba kubahirizwa. Naho abashaka guhiganwa mu matora ataha ngo bakwiye gutegereza igihe cyabugenewe.

Ku kibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, Bwana Nayinzira arakangurira Abanyarwanda gukomeza urugendo rwatangiwe nyuma ya genocide yo muri 94, buri wese ngo akirinda ikintu cyose cyakurura urwango n’uburakari mu Banyarwanda kuko ngo ari byo bizageza ku mahoro arambye.

Iri tangazo rishyizwe ahagaragara nyuma y’aho Bwana Nayinzira yitabiye inzego z’ubutabera zishinzwe ubugenzacyaha, ndetse n’inzego z’ubutabera zo mu murenge atuyemo wa Rubungo. Izo nzego zo mu murenge atuyemo zamushinje ko amagambo ye yatumye imirimo y’inkiko gacaca muri uwo murenge idindira. Zanamureze n’ibindi byaha, birimo kutishyura imisoro kimwe no gucumbikira abantu badafite ibyangombwa.

Umugenzacyaha w’urukiko rw’intara ya Kigali Ngari, Bwana Hodali Jean Claude, asobanura ko Nayinzira ari gukorerwa dosiye yo kugira ngo ashyikirizwe urukiko ku byaha aregwa.

Naho ku kibazo cyo kumenya niba nta ruhare ubugenzacyaha bwagize mu gutuma Nayinzira ahindura imvugo ye, Bwana Hodali asobanura ko nta ruhare babigizemo. Ngo icyo bamusobanuriye ni uko mu magambo yatangaje harimo ahanwa n’amategeko.

Bwana Nayinzira avuga ko ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha bimukurikiranyeho kuba ngo yaratangaje ibintu ubutegetsi n’abantu bamwe batabonyemo umusanzu w’ibitekerezo byubaka.

XS
SM
MD
LG