Uko wahagera

 
Uburayi Bushobora Guhagarika Amasezerano yo Kugurisha Amabuye y'Agaciro n'u Rwanda

Uburayi Bushobora Guhagarika Amasezerano yo Kugurisha Amabuye y'Agaciro n'u Rwanda


Ahacukurwa amabuye y'agaciro muri Kongo
Ahacukurwa amabuye y'agaciro muri Kongo

Inteko nshingamategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi - EU yasabye ko amasezerano uyu muryango uheruka kugirana n’u Rwanda yerekeye ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yaba ahagaze kugeza iki gihugu kigaragaje ko cyahagaritse kwivanga mu bibazo bya Kongo no kohereza ku isoko mpuzamahanga amabuye acukurwa mu duce tugenzurwa na M23.

Uyu ni umwe mu myanzuro yemejwe n’iyi nteko nshingamategeko kuri uyu wa Kane, aho yigaga ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokrasi ya Kongo. Inyandiko ikubiyemo imyanzuro igera kuri 30 yemejwe n’inteko nshingamategeko y’uyu muryano, Ijwi ry’Amerika yaboneye kopi, iragaragaza ko uyu muryango uhangayikishijwe n’uko ikibazo cy’intambara n’umutekano muke bikomeza kuzamba mu Burasirazuba bwa Kongo.

Abadepite ba EU mu myanzuro yabo, bamaganye bivuye inyuma ukwigarurirwa n’inyeshyamba za M23 k’umujyi wa Goma n’utundi duce two mu burasirazuba bwa Kongo zifatanyije n’igisirikare cy’u Rwanda – RDF. Ibyo iyi nteko nshingamategeko yavuze ko bigize “ihonyangwa ridakwiye kwihanganirwa ry’ubusugire n’ubutavogerwa bya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.”

Abadepite mu myanzuro yabo bagize bati: “Inteko irasaba u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, na cyane ko kuhaba kwazo binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, n’amasezerano mpuzamahanga y’ishingwa rya LONI.”
Inteko nshingamategeko ya EU yanasabye ko u Rwanda rwahagarika bwangu gukorana n’inyeshyamba za M23. Aba badepite bavuze ko bababajwe n’uko uyu muryango “utagiye ufata ingamba zikwiye zo guhangana bihagije n’iki kibazo no gusaba u Rwanda ushimitse guhagarika izi nyeshyamba.”

Inyandiko yemejwe n’abadepite b’uyu muryango iravuga ko, ibihabanye n’ibyo, uyu muryango wafashe izindi ngamba zirimo gusinyana n’u Rwanda amasezerano anyuranye. Ayo arimo ayo mu kwa Kabiri k’umwaka ushize wa 2024, y’ubucuruzi no kongerera agaciro amabuye y’agaciro. Aba badepite bavuga ko aya masezerano yasinywe hatabanje kuganirwa bihagije ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Kongo.
Mu bindi byemezo kandi inteko ya EU ivuga ko byafashwe n’uyu muryango hatitawe ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa Kongo, harimo n’umwanzuro wawo wo gutera inkunga no gushyigikira iyoherezwa ry’ingabo z’u Rwanda muri Mozambike, bikozwe mu izina ryo gushyigikira ibikorwa by’amahoro.

Abadepite bati: “Turasaba Komisiyo n’Inama y’uyu muryango guhagarika bwangu amasezerano n’u Rwanda ku ruhererekane nyongereragaciro rw’amabuye y’agaciro, kugeza igihe u Rwanda ruzagaragariza ko rwahagaritse ukwivanga muri ibi bibazo no gucuruza amabuye y’agaciro yacukuwe mu duce tugenzurwa na M23. Turahamagarira kandi abo bireba bose kongera ugukorera mu mucyo no kubuza mu buryo bufatika, iyinjizwa muri uyu muryango ry’amabuye y’agaciro afite ibizinga by’amaraso.”

Iyi nteko yasabye Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ko ubutaha, mu gusubukura imikoranire n’u Rwanda ku bijyanye n’amabuye y’agaciro, u Rwanda rwasabwa kwinjira mu mugambi ugamije ugukorera mu mucyo kw’inganda z’ubucukuzi, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo isanzwemo.

Inteko y’Ubumwe bw’Uburayi yanasabye Komisiyo y’uyu muryango ndetse n’ibihugu binyamuryango, cyo kimwe n’ibigo mpuzamahanga by’imari kuba bahagaritse inkunga batangaga ku ngengo y’imari ya leta y’u Rwanda kugeza iki gihugu cyujuje ibyo gisabwa. Ibyo nabyo bikaba ari ugutanga inzira ku mfashanyo y’ubutabazi no guhagarika imikoranire iyo ari yo yose na M23.

Indi nkunga, abadepite ba EU basabye ko yahagarikwa ku Rwanda, ni iya gisirikare n’umutekano ku ngabo zarwo. Aha bavuze ko ibyo bikwiye gukorwa, hirindwa ko iyo nkunga yava aho igira uruhare mu bikorwa by’ubugome bihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Kongo.
Inteko nshingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi, mu myanzuro yayo, yanasabye Komisiyo y’uyu muryango ndetse n’ibihugu binyamuryango kubuza iyoherezwa ry’intwaro ku ngabo z’u Rwanda na M23, no kugenzura ko icuruzwa ry’intwaro ziva muri uyu muryango rikorwa binyuze mu mucyo.

Abadepite b’ibihugu bihuriye mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi banasabye inama nkuru y’uyu muryango gukaza ibihano ku bagaba b’ingabo bakuru ba M23, abayobozi b’indi mitwe yitwaje intwaro, cyo kimwe na bamwe mu bagaba b’ingabo ba Kongo.

Mu bayobozi b’ingabo z’u Rwanda basabiwe ibihano, harimo Jenerali Majoro Nkubito Eugene uyobora diviziyo ya 3 mu ngabo z’u Rwanda, ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Harimo kandi Jenerali Majoro Ruki Karusisi, umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe w’igisirikare cy’u Rwanda – RDF, cyo kimwe na Jenerali Majoro Emmy Ruvusha, ubu ukuriye ingabo z’u Rwanda zoherejwe kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike.

Iyi myanzuro ikubiye muri iyi nyandiko yemejwe n’inteko nshingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi, isohotse mu gihe u Rwanda rwari rumaze iminsi rusabirwa ibihano no gukomatanyirizwa ku ruhando mpuzamahanga kubw’uruhare rushinjwa kugira mu ntambara zibera mu burasirazuba bwa Kongo.

Icyakora ubwo yavugaga kuri ibi bihano, igihugu ayoboye gisabirwa, Perezida Paul Kagame, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Jeune Afrique cyandikirwa mu Bufransa, yavuze ko nta bwoba na buke ibyo bimuteye. Yagize ati: "Hagati yo guhangana n’ikibazo cyugarije ukubaho no guhangana n’ibikangisho byo guhana u Rwanda ku mpamvu imwe cyangwa iyindi, nta no kubitindaho, imbunda yanjye nayitunga icyo cyugarije ukubaho, nkamera nk’aho icyo kindi cyo kitanahari. Ntabwo turimo guhangana n’ibintu bishya kuri twe. Twamaze imyaka myinshi duhanganye n’ibyari byugarije ukubaho kwacu. Twahuye n’ishyano ndengakamere muw’1994; warangiza ukaza kuntera ubwoba, unkangisha ibihano, ngo urampanira ko nirwanyeho? Ukibwira ko ibyo hari ubwoba na buke binteye?”

Uyu mwanzuro wabonye amajwi y’abadepite 443. Bane batoye “Oya.” Naho abanda 48 bifashe. Uyu mwanzuro ariko si itegeko.

Forum

XS
SM
MD
LG