Ihuriro ry’abaepiscopi ba kiriziya gaturika muri Congo CENCO n’aba ECC bahuriye mu mujyi wa Goma mu kugirana ikiganiro cyihariye n’ubuyobozi bwa M23. Aba baje kwiga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC ndetse no gushakira umuti ikibazo cy’ubukungu cyugarije umujyi wa Goma.
Iri tsinda riyobowe na Musenyeri Fulgence Muteba, Arkepiskopi wa Diyoseze Katorika ya Lubumbashi, akaba n'umuyobozi wa CENCO hamwe na musenyeri Donatien Nshole umunyamabanga mukuru wa CENCO akaba n’umuvugizi w’iri huriro.
Ni mu masaha y’igitondo ho izi ntumwa za kiriziya zasesekaye mu mujyi wa Goma. Bahageze banyuze mu Rwanda. Aba bayobozi ba kiriziya gaturika bagiranye ikiganiro cyihariye n’ubuyobozi bwa M23, ikiganiro cyari kigamije kwiga ku kibazo cy’umutekano mu ntara zo mu burasirazuba bwa RDC no mu duce dutandukanye ubu twamaze kwigarurirwa na M23. Ni ikiganiro cyabereye mu mwiherero muri Hoteli Serena y'i Goma.
Ibi biganiro kandi byari bigamije gushakira umuti ibibazo bitandukanye birimo n’iby’ubukungu ku baturage ku baturage bo mu mujyi wa Goma. Umunyamabanga mukuru wa CENCO akaba n’umuvugizi w’iri huriro mu kiganiro yahaye abanyamakuru ibi biganiro bisojwe yumvikanishije ko kuri bo uyu ari umwanya ukomeye wo kugerageza guhuza impande zihanganye mu kurebe uburyo amahoro n’umutekano birambyakongera kugaruka mu burasirazuba bwa RDC.
Kuri we kuba M23 iri mu barebwa cyane n’ikibazo cy’umutekano, byari ngombwa ko nabo babaganiriza bakumva icyo bagitekerezaho. Yongeraho Kuba uburasirazuba bwa RDC bugaragaramo ibibazo by’intambara z’urudaca bikomeza gutera impungenge kiriziya gaturika n’indi miryango mpuzamahanga
Donatien Nshole yongeraho ko ubutumwa bagenda bageza ku nzego zitandukanye haba iza leta n’iza sosiyete sivile ndetse no kuba bahuye na M23 buri wese agomba gukora ibishoboka mu kugarura amahoro arambye.
Ikindi mu byari byitezweho ni uburyo ikibuga cy’indege cya Goma cyafungurwa ibikorwa bigakomeza yewe no gufungura inzira y’amazi ku bikorwa bihuza umujyi wa Goma na Bukavu muri Kivu y’epfo. Gusa mu bibazo abanyamakuru bamubajije iki ntacyo bakivuzeho cyane. Gusa bizeza ko ibi biri bukorwe mu minsi iri mbere.
Bamwe mu banyapolitike bo muri Kongo bavuga ko kuba kiriziya yinjiye muri iki kibazo bisobora gutanga icyizere ko igisubizo ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC gishobora kuboneka.
Izi ntumwa za kiriziya gaturika n’iza Kiliziya ya Kristu ya Kongo zigeze hano mu mujyi wa Goma nyuma yo guhura n’umukuru w’igihugu wa Kongo Felix Tshisekedi mu cyumweru gishize. Ibiganiro bagiranye byibanze n’ubundi cyane ku mutekano w’abaturage bo mu burasirazuba bw’igihugu aho ibice byinshi biberamo intambara.
Forum