Uko wahagera

Isirayeli Izashyikiriza Amerika Intara ya Gaza: Perezida Trump


Kajugujugu y'ingabo za Isirayeli inyura hejuru y'ikirorero cya Khan Younis mu ntara ya Gaza
Kajugujugu y'ingabo za Isirayeli inyura hejuru y'ikirorero cya Khan Younis mu ntara ya Gaza

Isiraheli iritegura ko Abanyapalestina benshi bava mu ntara ya Gaza. Naho perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, avuga ko Isiraheli izashyira Gaza mu maboko y’Amerika nyuma y’intambara.

Iyi ntambara yo muri Gaza yatangiye kw’itariki ya 7 y’ukwa cumi 2023. Yaturutse ku gitero cy’umutwe w’abanyapalestina wa Hamas muri Isiraheli. Yishe abantu hafi 1,200. Abarenga 800 muri bo ni abasivili. Yatwaye bunyago abandi 251. Yarekuye bamwe. Abandi barapfuye, ku buryo Hamas ishobora kuba ikiboshye byibura 60 bakiri bazima.

Nyuma y’igitero cya Hamas, Isiraheli nayo yayitangajeho intambara mu ntara ya Gaza, igenzurwa na Hamas 100%. Minisiteri y’ubuzima ya Hamas muri Gaza yemeza ko iyi ntambara imaze guhitana Abanyapalestina barenga 47,500. Naho Isiriheli ivuga ko imaze kwica abasirikare ba Hamas 17,000.

Nyuma y’intambara hazakurikiraho iki?

Guverinoma ya Isiraheli yategetse igirikare cyayo gutegura ukuntu Abanyapalestina bazava mu ntara ya Gaza ku bwinshi, banyuze inzira z’ubutaka, inyanja, n’ikirere. Ntisobanura aho bazajya. Ariko minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu avuga ko bashobora kuzagaruka, Gaza imaze gusanwa no kubakwa bundi bushya.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, abyita “kurimbura ubwoko.”

“Ni ngombwa rwose kubaha no kubahiriza amategeko mpuzamahanga. Ni ngombwa kwirinda guhanagura ubwoko.”

Naho Perezida Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yabanje gutangaza ko igihugu cye kizigarurira Gaza.

“Leta zunze ubumwe izafata intara ya Gaza kandi izayisana, izayubaka.”

Nyuma yaho, Perezida Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko Isiraheli izashyira intara ya Gaza mu maboko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika nyuma y’intambara kandi ko nta basirikare b’Amerika bazajyayo.

Hamas ihamagarira Abanyapalestina bose kurwanya uyu mugambi wa Perezida Trump wo kwigarurira Gaza. Abayobozi b’ibihugu bitandukanye nabo bamagana uyu mugambi wa Isiraheli na Leta zunze ubumwe z’Amerika: Perezida Mahmoud Abbas wa Palestina n’abandi bayobozi b'ibihugu 22 by’Umuryango w’Abarabu (Ligue Arabe), Australiya, Ubushinwa, Uburusiya, n’ab’Ubulayi barimo minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer.

“Abaturage ba Gaza bagomba kwemererwa kwiyubaka. Kandi tugomba kuba hamwe nabo, by’umwihariko mu rugendo rw’igisubizo cyo gushyiraho leta ebyiri.”

Leta ebyiri ni Isiraheli (yo ifite ubwigenge kuva mu 1948) na Palestina (yo itarigeze ibugira kuva icyo gihe), nk’uko ibihugu byinshi bibishyigikiye.

Nyamara rero, si ubwa mbere Abanyapalestina baba bavuye mu byabo ku bwinshi. Nko mu 1948, abarenga 700,000 barahunze ubutagaruka, bajya mu bihugu by’abaturanyi. Bo ubwabo babihaye izina rya “Nakba.” Bishatse nko kuvuga “ishyano.”

Naho intara ya Gaza, muri iki gihe ifite abaturage bagera kuri miliyoni ebyiri. (VOA)

Forum

XS
SM
MD
LG