Repuburika ya demokarasi ya Kongo yacanye umubano n’u Rwanda mu gihe imirwano irushaho gufata intera mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Kuri uyu wa gatandatu, Kongo yahagaritse umubano w’ububanyi n’amahanga n’u Rwanda mu gihe Afurika y’epfo yavuze ko icyenda mu ngabo z’amahoro zayo bishwe n’inyeshyamba zishyigikiwe n’u Rwanda mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo.
Kongo yahamagaje abadipolomate bayo bari mu Rwanda kandi isaba abayobozi b'u Rwanda guhagarika ibikorwa bya diplomasi mu murwa mukuru wa Kongo mu masaha 48, nk'uko ibaruwa minisiteri y’ububanyi n’amahanga yandikiwe ambasade y’u Rwanda yo kw’itariki ya 24 y’uku kwezi kwa mbere, ibigaragaza. Kuwa gatandatu, uhagarariye minisiteri yavuze ko ibaruwa igaragaza "uburyo bukomeye bwo gusenya dipolomasi."
Abategetsi b'u Rwanda ntibashoboye guhita baboneka kugira ngo bagire icyo babivugaho kubera ko amasaha yari akuze.
Cyakora minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier J.P Nduhungirehe nyuma yanditse ku rubuga X ko umudipolomate wa nyuma w’u Rwanda yari yaravuye i Kinshasa, bitewe no guhora atotezwa n’abari mu butegetsi bwa Kongo.
Abadipolomate mu muryango w’abibumbye bavuze ko bitewe n’uko birushijeho guhangayikisha amahanga, akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU gaterana kuri iki cyumweru kugira ngo baganire kuri ibyo bibazo by’intambara muri Kongo. Byari biteganije ko bazahura kuwa mbere.
(Reuters)
Forum