Mu mujyi wa Goma imirwano hagati ya FARDC n’umutwe wa M23 irasatira umujyi wa Goma, uhana imbiri n'uwa Rubavu mu Rwanda. Kuri uyu wa gatanu, ingabo za leta FARDC yatanye mu mitwe na M23 mu gace ka Sake mu burengerazuba no mu gace ka Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo mu majyaruguru y'umujyi wa Goma.
Amwe mu masoko y’ Ijwi ry’Amerika yemeza ko kuri uyu wa Gatanu M23 yateraga ibirindiro by’ingabo za leta ifashwa n’imitwe ya Wazalendo biherereye Kanyamahoro no mu misozi ya Nditi ahari hasanzwe habarizwa ibirindiro bya Wazalendo.
Naho mu burengerazuba bwa Goma, mu gace ka Sake ho imirwano itigeze ihagarara kuva ku munsi wo ku wa kane na nubu iracyakomeje. Ku mbuga nkoranyambaga uruhande rwa M23 rwemeza ko rugenzura iyo santere ya Sake, nyamara ingabo za leta FARDC nazo zikavuga ko ziyoboye aka gace kugeza ubu gafatwa n'impande zombi nk’irembo rikomeye ku mujyi wa Goma.
Mu mujyi wa Goma, ibisasu na za bombe by’imbunda nini ni byo bikomeje kumvikana cyane, kandi byateje icyoba gikomeye mu baturage. Kuri uyu wa gatanu ibikorwa bitandukanye birimo iby’ubucuruzi wabonaga bidakorwa neza nk’ibisanzwe. Gusa muri karitsiye y’ubucuruzi ya Birere hazwi nko muri Centre ville amaduka wabonaga yose afunguye ariko za Banki zo ntizigeze zifungura.
Ibikorwa by’uburezi nabyo byahagaze, ku buryo aho twabashije kumenya, amashuri yose yaba aya leta n’ayigenga yiriwe afunze. Naho ku mupaka uhuza umujyi wa Goma na Rubavu mugihugu kibanyi cy’u Rwanda uzwi nka Petite Barriere, urujya n’uruza rwagaragaraga ariko ubona ko abambuka bafite ubwoba mu maso.
Kanda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Jimmy Shukrani Bakomera.
Forum