Hirya no hino ku isi hakomeje ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Kenshi iyo bavuze ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu ngo, abantu benshi bahita bumva ko ari irireba abagore n’abakobwa, gusa hari abagabo bavuga ko nabo bahohoterwa mu ngo.