Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, amatora ashigaje iminsi cumi n'umwe. Ay'umukuru w'igihugu ni yo abantu benshi bahanze amaso, nyamara hari andi nayo afite uruhare runini mu buzima bw'igihugu n'isi.
Aya ni ay'inteko ishinga amategeko yo ku rwego rw'igihugu Congress. Mu rwego rw’inkuru zihariye zisobanura ibireba aya matora, turebere hamwe uko byifashe.
Congress igizwe n’intebe 535: ijana muri Sena na 435 mu Mutwe w’Abadepite. Muri Sena, buri leta yose, uko ari 50 zigize igihugu, ihagarariwe n’umubare w’intumwa ungana kuri zose: babiri. Naho mu Mutwe w’Abadepite, buri leta ihagarariwe bikurikije umubare w’abaturage bayo.
Bityo, leta ya California ituwe cyane kurusha izindi ifite abadepite bo ku rwego rw’igihugu 52. Naho leta eshashatu zidatuwe cyane zihagariwe, buri imwe-imwe, na depite umwe rukumbi. Izi ni Alaska, Delaware, North Dakota, South Dakota, Vermont, na Wyoming.
Buri mudepite aserukira akarere k’itora gafite abaturage byibura 760,000. Bivuze rero ko California igizwe n’uterere tw’itora 52. Naho izi leta esheshatu zindi zo zikaba akarere kamwe kubera ko zitarengeje abaturage 760,000.
Abasenateri bafite manda y’imyaka itandatu, naho iy’abadepite ni imyaka ibiri. Nta mubare ntarengwa wa manda bafite. Muri aya matora rero, kw’itariki ya 5 y’ukwezi gutaha, intebe zose 435 z’Umutwe w’Abadepite na kimwe cya gatatu cy’iza Sena (34 kw'ijana) ziri mu mapiganwa.
Muri Sena, Abademokarate bafite ubwiganze bw’intebe 51. Barifuza kubugumana ndetse no kunguka izindi ntebe. Abarepubulikani bafite 49. Nabo baraharanira kubambura ubwiganze.
Urugamba rushyushye cyane cyane muri leta icumi zirimo ebyiri zo mu majyepfo y’igihugu, Arizona (aha umwe mu banyamakuru bacu azahatubera intumwa mu matora) na Texas, ifite amateka yo guha amajwi cyane cyane Abarepubulikani.
Ibipimo by’aha muri Texas byerekana ko kandida Colin Allred w’Umudemokarate asigiye cyane n’Umurepubulikani Ted Cruz urimo uharanira kugumana intebe ye yicayemo muri Sena kuva mu 2013. Mu kiganiro mpaka cyabo cya nyuma kuri televiziyo mu cyumweru gishize, Allred yibukije Cruz imyitwarire ye ku birebana n’igitero cyo kw’itariki ya 6 y’ukwa mbere 2021 abayoboke b’uwari umkuru w’igihugu Donald Trump bagabye ku ngoro ya Congress. yagize ati:
“Iri tora guhana uwakoze nabi. Ntushobora kuvuga ngo ukunda igihugu gusa igihe uruhande rwawe ari rwo rutsinze.”
Cruz yaramushubije, ati: “Ntimushobora kumwumva akomoza ku mvurura z’imitwe ya Antifa na Black Lives Matter yatwitse igihugu.”
Mu Badepite, ishyaka ry’Abarepubulikani riraharanira kugumana byibura ubwiganze bw’intebe 220 rifite muri iki gihe.
Iry’Abademokarate, ryo rifite 212, rirashaka kubigaranzura, riramutse ribatwaye byibura intebe eshanu. Intebe eshatu muri iki gihe ntizifite abazicayemo.
Ishyaka rizegukana ubwiganze muri Sena no mu Mutwe w’Abadepite rizaba ipfundo ry’imikorere y’uzaba umukuru w’igihugu mushya. Inteko ishinga amategeko ni yo imuha ingengo y’imali yo gushyira mu bikorwa imigambi ye, birimo n’imfashanyo Amerika igenera ibihugu by’amahanga.
Ni yo imwemerera ba ambasaderi bajya guhagarira Amerika mu mahanga. Ni yo ishobora no kumwirukana ku kazi aramutse akoze icyaha, tuvuge nk’icy’ubugambanyi, binyuze mu byo bita “Impeachment.” Izi ni ingero nke cyane ariko z’ububasha bwa Congress. (VOA)
Forum