Uko wahagera

Uwahoze Ayobora Ibiro bya Donald Trump Aramuvugaho Ubuhezanguni n'Igitugu


John Kelly, wayoboye igihe kirekire ibiro bya Donald Trump,
John Kelly, wayoboye igihe kirekire ibiro bya Donald Trump,

Uwayoboye igihe kirekire ibiro bya Donald Trump, akiri perezida, John Kelly, aravuga ko uyu mukandida w’Abarepubulikani yujuje ibintu byose bisobanura umuhezanguni w’umunyagitugu kandi ko igihe yari ku butegetsi yavuze ko umukuru w’aba Nazi Adolph Hitler yaba hari ibintu byiza yakoze.

Amagambo ya John Kelly, umusirikare wavuye ku rugerero afite ipeti rya Jenerali agakorera Trump muri Prezidansi kuva 2017 kugeza 2019, yasohotse mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New York Times na The Atlantic byose byandikirwa hano muri Amerika. Aje yiyongera ku yandi abahoze ari abayobozi bakuru bakoranye Trump bamuvuzeho mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri ngo habe amatora muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Kelly umaze igihe kinini anenga Trump yigeze no kumushinja kwita abasirikare biciwe ku rugamba, ibigwari byatsinzwe. Noneho amagambo yavuze yo kuburira ayavuze mu gihe Trump ashaka indi manda yo kuyobora Amerika akaba yararahiye ko azagura imikorere y’igisirikare cy’Amerika imbere mu gihugu avuga ko azazikoresha mu guhangana n’Abanyamerika afata nk’abanzi bari imbere mu gihugu.

Abashinzwe kwamamaza Trump ejo kuwa kabiri barabihakanye. Umuvugizi wabo Steven Cheung yavuze ko Kelly yakoze icyo yise kwiyimika akoresheje inkuru zidawhitse yahimbye.

Forum

XS
SM
MD
LG