Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abanyapolitiki b’amashyaka yombi ya mbere akomeye, iry’Abademokarate n’iry’Abarepubulikani, by’umwihariko abakandida bayo mu matora y’umukuru w’igihugu, bavuga ko amategeko agenga ubwisanzure bwo kuvuga icyo ushaka kuri Internet atakigezweho. Ariko ntibahuza ku mpamvu. Ni byo turebera hamwe mu rwego rw’inkuru zihariye zisobanura ibireba amatora yo muri uyu mwaka.
Impande zose zemeza ko ibigo by’imbuga nkoranyambaga bikwiye guhindura imikorere yabyo. Ku Bademokarate babirega ko biha umwanya munini imvugo, inyandiko n’ubundi butumwa bwinshi bikomeretsa. Visi-Perezida Kamala Harris ni kandida wabo mu matora ya Perezida wa Repubulika. Agira ati:
“Urwango rwahawe intebe kuri Internet, ruremerwa nk’ikintu gisanzwe muri sosiyete yacu. Bamwe mu bayikoresha basa n’abavuga ko ntaho wabihungira.”
Ku rundi ruhande, urw’Abarepubulikani, ku rubuga rwe rwo kwiyamamaza, kandida Donald Trump avuga ko bimwe bigo by’imbuga nkoranyambaga bihonyora uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka bwanditse mw’itegeko nshinga. Agira ati:
“Niba tudafite ubwisanzure bwo kuvuga icyo ushaka, igihugu cyacu ntigifite ubwigenge. Nkimara kurahira nka perezida mushya, nzahita nsaba inteko ishinga amategeko – Congress - kohereza ku meza yanjye itegeko rivugurura igika cya 230, ribuze ibigo by’imbuga nkoranyambaga bikomeye kuniga ijambo n’ibitekerezo by’abantu.”
Iki gika cya 230 kiri mw’itegeko ryo mu 1996 ryitwa “Communications Decency Act” ryimakaza ikinyabupfura mu binyura mu bitangazamakuru na Internet. Umutegarugoli Brandie Nonnecke ni umuyobozi w’ikigo gishinzwe imikorere iboneye y’ikoranabuhanga muri kaminuza ya California Berkeley. Agira ati:
“Mu by’ukuri, iki gika giha imbuga nkoranyambaga ububasha n’uburenganzira bwo gushungura ibizinyuraho no gukumira ibidakwiye gutambuka kugirango zitavaho zibyitirirwa. None turumva ngo zihonyora ingingo z’itegeko nshinga zirengera uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka. Nyamara rero, burya ni guverinoma zireba. Ni yo zibuza kubukomokama. Ibigo bya interneti ni sosiyete zigenga, kandi nazo zirengerwa n’izi ngingo z’itegeko nshinga.”
Ku rwego rw’igihugu, nta mushinga wo kuvugurura amategeko agenga ibigo bicuruza imbuga nkoranyambaga. Ku rwego rwa leta, ebyiri Florida na Texas, zo mu 2011 zashyizeho amategeko yazo bwite agabanya ububasha bw’ibigo bya interneti bwo kuyungurura ibiyitambukaho.
Ariko kuyashyira mu bikorwa byarahagaze mu kwezi kwa karindwi gushize Urukiko rw’Ikirenga rw’igihugu rumaze kuvuga ko ibigo by’itangazamakuru bifite uburenganzira bwo kwishyiraho imirongo ngenderwaho izira ko guverinoma ibyivangamo. (VOA)
Forum