Mbere y’uko Kamala Harris yinjira mu guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, amakusanyabitekerezo yerekanaga ko hafi kimwe cya kabiri cy’abatora bose batari bishimiye Perezida Biden n’uwahoze ari Perezida Trump bombi.
Mu kwa Kane k’uyu mwaka twaganiriye n’umwe mu birabura bakomoka muri Amerika nawe watugaragarizaga ko ateganya kutajya gutora.
Umunyamakuru Jeff Swicord yongeye kumusura vuba aha ngo arebe niba kandidatire ya Kamala Harris yaba yaramuteye kwisubiraho ku cyemezo cye.
Kurikira uko baganiriye muri iyi nkuru tugezwaho na Themistocles Mutijima
Forum