Uko wahagera

Ku Nshuro Ya Kabiri Habayeho Kugerageza Kwivugana Donald Trump


Inzego z'umutekano zigenzura urugo rwa Ryan Wesley Routh w’imyaka 58, wagerageje kwivugana Donald Trump.
Inzego z'umutekano zigenzura urugo rwa Ryan Wesley Routh w’imyaka 58, wagerageje kwivugana Donald Trump.

Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden yongeye kwamagana icyo yise urugomo rushingiye kuri politiki mu gihugu. Ni nyuma y’aho uwahoze ari Perezida Donald Trump yongeye kurusimbuka mu masaha y’ikigoroba cyo kuri iki cyumweru, ubwo yari ku kibuga cye cy’umukino wa golf, I West Palm Beach muri leta ya Florida

Abategetsi bavuze ko uwashakaga kwivugana Trump yatahuwe atarasohoza uwo mugambi kandi yatawe muri yombi.

Iyi ibaye inshuro ya kabiri mu gihe kitageze ku mezi atatu uyu wahoze ari Perezida w’Amerika asimbuka urupfu.

Abategetsi bavuze ko Trump atigeze akomeretswa, ndetse ko uwashakaga kumurasa yabonywe n’abashinzwe umutekano w’uyu wahoze ari Perezida, bakamurasaho.

Ibinyamakuru byinshi by’imbere mu gihugu, byavuze ko abashinzwe umutekano bitavuze amazina babibwiye ko ukekwaho gushaka kwica Trump ari Ryan Wesley Routh w’imyaka 58. Uyu akaba akomoka muri leta ya Hawaii.

Mu itangazo yasohoye ku mugoroba w’iki cyumweru, Perezida Biden yongeye gushimangira ubutumwa yari yatanze nyuma y’irasa ryo mu kwa karindwi ryahushije Trump, rikamukomeretsa ku gutwi.

Umukuru w’Amerika yagize ati: “Nk’uko nabivuze kenshi, nta mwanya urugomo rushingiye kuri politiki cyangwa se urwo ari rwo rwose rufite mu gihugu cyacu. Kandi nategetse itsinda ryanjye gukomeza gukora ibishoboka ngo urwego Secret Service rugire amikoro yose ashoboka, ubushobozi n’ingamba zikwiye z’uburinzi kugira ngo uwahoze ari Perezida akomeze kugira umutekano.”

Nyuma gato Visi perezida Kamala Harris nawe yanditse ku mbunga nkoranyambaga agira ati: “Urugomo nta mwanya rufite muri Amerika.”

Ifoto ya Ryan Wesley Routh wagerageje kwivugana Donald Trump
Ifoto ya Ryan Wesley Routh wagerageje kwivugana Donald Trump

Mbere yaho, mu itangazo rihuriweho bari boherereje abanyamakuru nyuma y’igihe kitageze ku isaha abashinzwe kwamamaza Trump batangaje iby’uku kongera kugerageza kumwivugana, Perezida Joe Biden na Visi Perezida Kamala Harris bavuze ko barimo kumenyeshwa uko byifashe. Kandi ko batewe “ihumure” no kumva ko ubu atekanye.

Ku itariki ya 13 y’ukwezi kwa Karindwi muri uyu mwaka nabwo Trump yararusimbutse, ubwo umwicanyi yamurasagaho ari muri mitingi i Butler ho muri leta ya Pennsylvania, yarimo itambuka kuri televiziyo.

Uyu mwicanyi yamukomerekeje ku gutwi, ndetse yivugana umugabo wari waje muri mitingi, wari uhagaze inyuma ya Trump. Nyuma y’iminsi mike ibyo bibaye, Bwana Trump yemeye ku mugaragaro guserukira ishyaka ry’abarepubulikani nka Kandida-perezida.

Kuri uku kongera kugerageza kwicwa, urwego rwa leta y’Amerika rushinzwe ubugenzacyaha – FBI, ruyoboye iperereza ku kirego cya mbere, rwasobanuye ko “ibi bigaragara nk’umugambi wo gushaka kwica.” Ibituma uru rwego rwinjira mu iperereza rya kabiri ku gushaka kuvutsa Trump ubuzima.

Umukuru wa polisi i West Palm Beach yavuze ko ukekwa yirutse ahunga, agata imbunda yo mu bwoko bwa AK – 47 icometseho indebakure – jumelle, kamera, n’udukapu tubiri.

Nyuma polisi yaje kumufata ubwo yari ku muhanda munini yihuta agana mu karere gaturanye n’aho ibyo byabereye.

Ric Bradshaw, umukuru wa polisi muri Palm Beach yavuze ko “umukozi w’urwego Secret Service – rushinzwe umutekano w’abaperezida b’Amerika, wari ku kibuga yakoze akazi gakomeye.”

Yagize ati: “Icyo bakora ni uko baba bafite ushinzwe umutekano ugenda imbere ho umwobo umwe mbere y’uwo perezida agezeho. Uwo rero yabashije kurabukwa uyu mututu w’imbunda uri mu ruzitiro ako kanya ahita atangira kurasa kuri uwo muntu, ari bwo uwo nawe yahise afumyamo ariruka.”

Abakozi b'ikigo gishinzwe ubugenzacyaha FBI hanze y'ikibuga cy’umukino wa golf, i West Palm Beach muri leta ya Florida
Abakozi b'ikigo gishinzwe ubugenzacyaha FBI hanze y'ikibuga cy’umukino wa golf, i West Palm Beach muri leta ya Florida

Kugeza ku mugoroba w’iki cyumweru, ntacyo Trump yari yagatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwe ku byerekeraye uku kongera kugerageza kumwica.

Icyakora, mu butumwa bwa imeyili yoherereje abamushyigikiye, yagize ati: “Hafi y’aho nari ndi humvikanye urusaku rw’amasasu, ariko mbere y’uko ibihuha bitangira gukwira nta garuriro, ndashaka ko mwumva ibi: "Ndatekanye kandi meze neza."

Hamwe n’ibyo, uko umuseke utambitse n’ibibazo bikomeza kwibazwa ni byinshi, ku byerekeranye n’ingaruka ibyabaye bizagira ku matora, byamaze kugaragara ko atarisobanura mu gihe Amerika isatira ukwa 11.

Trump ntaratangaza impinduka izo ari zo zose kuri gahunda ye y’ikiganiro ateganya gukorera ku rubuga rwa X ku mugoroba w’uyu wa Mbere, aho aza kuba ari mu rugo rwe rw’i Mar-a-Lago muri leta ya Florida. Icyo kikaba cyerekeranye no gutangiza urubuga rw’ifaranga-koranabuhanga rw’abahungu be.

Hagati aho, itsinda ry’abategetsi bo mu nteko nshingamategeko rihuriweho n’amashyaka yombi riperereza ku gikorwa cyo kugerageza kwica Trump cyo mu kwa Karindwi ryatangaje ko ryasabye urwego Secret Service – rushinzwe umutekano w’abaperezida b’Amerika n’abahoze ari bo, kurigezaho raporo y’ibyabaye kuri iki cyumweru.

Forum

XS
SM
MD
LG