Uko wahagera

Ikiganiro Mpaka Cya Mbere Gihuje Harris na Trump


Kamala Harris na Donald Trump mu kiganiro kuri televiziyo ABC
Kamala Harris na Donald Trump mu kiganiro kuri televiziyo ABC

Abakandida prezida Kamala Harris w'Umudemokrate na Donald Trump w'Umurepubulikani bahuriye mu kiganiro mpaka aho buri wese yagerageje kugaragariza abanyamerika icyo bazabakorera baramutse batowe.

Iki kiganiro mpaka cyabereye mu mujyi wa Philadelphia muri Leta ya Pennyslvaniya cyayobowe n’abanyamakuru ba televiziyo ABC. Cyabereye mu nzu yitiriwe itegeko nshinga barimo bonyine n’abanyamakuru bayoboye iki kiganiro.

Impaka z’aba bakandida-perezida mu kiganiro cyabo cya mbere zibanze ku ngingo z’ubukungu, uburenganzira bwo gukuramo inda ibijyanye n’abimukira bambuka umupaka na Megisike binjira muri Amerika n’ububanyi n’amahanga.

Ni ku nshuro ya mbere aba bategetsi bahuriye hamwe mu kiganiro, no mu ruhame, ntibaranavugana na rimwe. Visi Prezida Harris yari amaze igihe muri iyi leta ya Pennyslvaniya yitegura iki kiganiro mpaka. Ku ruhande rwa Donald ni ku nshuro ya gatatu yitabiriye ibi biganiro mpaka bihuza abakandida Prezida. Dore ko ari ku nshuro ya gatatu agiye kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Ku ikubitiro abakandida bombi babajijwe imigambi yabo ku bijyanye n’ubukungu mu gihugu.Visi Prezida Kamala Harris yahise ashinja uwo bahanganye Donald Trump kuba yarasize yubitse ubukungu bw’igihugu ubwo manda ye yari irangiye. Yagize ati: “Reka tuvuge ku byo Donald Trump yadusigiye. Donald Trump yadusigiye ubushomeri bukabije, Donald Trump yadusigiye icyorezo cyatikije imbaga mu buryo butarabaho mu myaka ijana ishize. Donald Trump yasize agabye igitero gikomeye kibasiye inzego z’igihugu na demokarasi yacu kuva igihugu kivuye mu ntambara yo gusubiranamo y’abanyamerika. Icyo twakoze tugeze ku butegetsi n’ugukubura uwo mwanda yadusigiye”

Visi Prezida Kamala Harris
Visi Prezida Kamala Harris

Mu kumusubiza, Donald Trump yashinje Ubutegetsi Kamala Harris abereye visi prezida gusubiza inyuma ubukungu bw’igihugu.

Avugira muri icyo kiganiro Trump yagize ati: “Buri muntu arabizi ko mu by’ingezi nzakora ni ukugabanya imisoro, nkubaka ubukungu budadiye butajegajega nk’uko nabikoze bwa mbere. Twari dufite ubukungu bukomeye bwakubiswe hasi n’icyorezo. Icyorezo kitigeze kibaho kuva mu 1917 cyaguyemo abantu 100. Igihugu cyari kitarahura n’ibibazo nk’ibyo. Ariko twabyitwayemo neza tubasigira ubukungu buhagaze neza”

Ikiganiro-mpaka cyahuje Harris na Trump, kibaye hasigaye amezi atagera kuri abiri ngo amatora yo ku ya gatanu y’ukwa 11 abe.

Donald Trump wabaye Prezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika
Donald Trump wabaye Prezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika

Indi ngigo yatinzweho cyane ijyanye n’ikibazo cy’abimukira bakomeje kwisuka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika banyuze ku mupaka iki gihugu gihana na Megisike. Kuri iyi ngingo Donald Trump yashije visi Prezida Kamala Harris ko afite uruhare rukomeye mu kudashakira umuti icyo kibazo cy’abimukira benshi yavuze ko baza mu gihugu gukora ibyaha no guteza akaduruvayo.

Trump yagize ati: “Icyo bakoze muri iki gihugu ni amahano, ubwo bemereraga miliyoni yabo bantu kwinjira mu gihugu. Ndebera ibirimo kuba mu mijyi hano muri Amerika. Hari imijyi idashaka kubivugaho. Urugero mu mujyi wa Springfield abo bimukira bararya imbwa n’injangwe z’abantu bahasanze. Ibi ni ibintu birimo kuba mu gihugu cyacyu kandi birababaje.”

Mu kumusubiza Kamala Harris yavuze ko hari umushinga wari wateguwe ugamije gutanga umuti ku bibazo by’abimukira, kandi ushyigikiwe n’amashyaka yombi mu gihugu.

Agaragaza ko uwo mushinga waje kuburizwamo kubera Trump yasabye Abarepubulikani mu nteko ishinga amategeko kutawushyigikira. Yagize ati: “Uwo mushinga wari kuduha uburyo n’ubushobozi bwo guhangana n’abanyabyaha bambukiranya imipaka, bagurisha intwaro n’imbuda mu buryo bwa magendu. Uzi icyabaye kuri uwo mushinga? Prezida Trump yafashe telefoni ahamagara bamwe mu badepite abategeka kwica uwo mushinga w’itegeko. Icyo ibyo bivuze nuko yahisemo kwirengagiza ikibazo aho kugikemura.”

Izindi ngingo zaganiriweho muri iki kiganiro harimo politike mpuzamahanga zibanze cyane ku ntambara mu burasirazuba bwo hagati mu ntara ya Gaza no ku ntambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya.

Harris yavuze ko Amerika izakomeza ubufatanye bwa hafi n’abanywanyi bayo bo ku mugabane w’Uburayi anasaba ko habaho agahenge abafashwe bunyago bakarekurwa, mu gihe Trump we ashyigikiye ko intambara ihita irangira.

Ikiganiro mpaka hagati ya Kamala Harris na Donald Trump
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:42 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG