Ministri w’ubuzima muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo yatangaje ko icyo gihugu kigiye kwakira inkingo z’indwara y’ubushita bw’inkende.
Repubulika ya demukarasi ya Kongo itegereje inkingo za mbere zindwara y’ubushita bw’inkende kuri uyu wa kane, icyiciro cya kabiri cyazo kikazahagera kuwa gatandatu w’iki cyumweru. Byatangajwe n’umukuru w’itsinda rishinzwe kurwanya iyo ndwara, Cris Kacita.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, mu kwezi gushize ryatangaje ko iyi ndwara yatangiriye muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo ari icyorezo gihangayikishije isi. Gusa uburyo bwo kuyikumira bwahuye n’imbogamizi zishingiye ku ibura ry’inkingo.
Umukuru w’itsinda rishinzwe kurwanya iyo ndwara ntiyatangaje ingano y’inkingo Repubulika ya demukarasi ya Kongo iteganya kwakira kuri iyo minsi yombi.
Kuva iyi ndwara yadutse muri Kongo abagera ku 19,710 bamaze kuyandura nkuko bitangazwa na ministeri y’ubuzima muri icyo gihugu.
Mu butumwa bwa videwo ministri w’ubuzima wa Kongo, Roger Kamba, yatangaje yavuze ko bagiye kwibanda ku gutera imiti yica ubukoko mu mashuli no gushishikariza abana gukaraba intoke cyane cyane muri iki gihe amashuri agiye gufungura imiryango.
Forum