Indwara y’ubushita bw’inkende ikomeje kuba ikibazo gikomeye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru I Kinshasa, minisitiri w’ubuzima, Samuel-Roger Kamba, yatangaje ko kugeza kuwa mbere abanduye bazwi bari bamaze kugera ku 16,700, naho abari bamaze kwitaba Imana bari bamaze kurenga 570.
Yasobanuye ko biteguye kwakira inkingo za mbere mu cyumeru gitaha.
Leta zunze ubumwe z’Amerika yasezeranyije Kongo doze 50,000. Ubuyapani nabwo bwatantaje ko buzayiha dose miliyoni 3.5 zigenewe abana gusa kuko ari bo yibasira cyane cyane abari mu nsi y’imyaka 15 y’amavuko.
Muri rusange, guverinoma ya Kongo irateganya gukingira abaturage miliyoni enye, barimo abana miliyoni 3.5. Abaturage bose ba Kongo ni hafi miliyoni 100.
Kuwa gatatu w’icyumweru gishize, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje bwa kabiri mu gihe cy’imyaka ibiri ko indwara y’ubushita bw’inkende imaze kuba icyorezo cyugarije isi yose, bityo isaba ibihugu byose by’isi gufata ingamba zikomeye, birimo gucunga neza mu rwego rw’ubuzima gusa, urujya n’uruza rwambukiranya imipaka.
Kugeza ubu, hejuru ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ibihugu byavuze ko byatahuye abanduye ni Uburundi, u Rwanda, Uganda, na Kenya muri Afrika, Suwede mu Bulayi, na Pakinistani na Filipini muri Aziya.
Forum