Uko wahagera

Barack Obama Wayoboye Amerika Yavuze Ijambo Rishyigikira Kamala Harris


Barack Obama
Barack Obama

Ku munsi wa wa kabiri w’inama rukokoma y’Abademocrate iteraniye mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois hano muri Amerika, insanganyamatsiko yagiraga iti: Icyerekezo gihamye ku hazaza h’Amerika.

Kimwe mu bikomeje kugaragara muri iyi nama n’uko uretse kuvuga ibigwi by’ishyaka ry’Abademocrate bagezeho n’ibyo risezeranya abaturage, Abademocrate bafashe ijambo uhereye ku munsi wa mbere bisa nkaho baciye umuvuno mushya wo kutarya umunwa mu kunenga byimazeyo Donald Trump uri ku isonga ry’Abarepubulikani muri aya matora bataretse n’ishyaka rye.

Abafashe ijambo ku mugoroba wo kuwa kabiri barimo Barack Obama wigeze kuba perezida w’Amerika na madamu we Michelle Obama na Doug Emhoff, umugabo wa Kamala Harris.Igihe twarimo dutegura iyi nkuru Barack Obama wari perezida w’Amerika ni bwo yari afashe ijambo mu minota mike ishize. Mu makuru yacu ataha iyi nkuru turayibategurira ku buryo burambuye.

Ku mugoroba wa kabiri w’iyi nama Kamala Harris na Tim Walz nti bari bahari kuko bari bagiye mu mujyi wa Milwauke muri Leta ya Wisconsin, imwe mu zifatwa nk’izikomeye zishobora guhindura imigenderkere y’Amatora

Mu gihe inama rukokoma y’Abademocrate yarimo iba, polisi yo mu mujyi wa Chicago yari yakajije umutekano. Hirya no hino hagaragaraga abapolisi bafite ibikoresho byabugenewe byose biteguye guhosha imyigaragambyo.

Ni nyuma y’imyigaragambo y’abashyigikiye Palestina yabaye ku munsi wa mbere abigaragambya bagasenya urukuta rw’abacunga umutekano kugeza igihe polisi ibasohoreye abagera kuri 13 batabwa muri yombi.

Ku mugoroba w’umunsi wa kabiri Abigaragambya na none bagerageje kwinjira mu biro by’uhagarariye Isirayeli mu mujyi wa Chicago ariko Polisi ibakoma imbere.

Forum

XS
SM
MD
LG