Uko wahagera

Trump Yashyizeho Komite Itegura ihererekanyabutegetsi Aramutse atsinze


Iyo komite irimo n’abahungu babiri ba Trump ari bo Donald Trump Jr. na Eric Trump.
Iyo komite irimo n’abahungu babiri ba Trump ari bo Donald Trump Jr. na Eric Trump.

Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, kandida w'ishyaka ry'Abarepubulikani Donald Trump yashyizeho Komite yo kuzategura ihererekanyabutegetsi aramutse atsinze amatora.

Bene iyi Komite iteganyijwe mw’itegeko ryo mu 1963 ryitwa “Presidential Transition Act” n’uko ryavuguruwe mu 2022.

Rivuga ko umukuru w’igihugu umaze gutorwa ashyiraho amatsinda y’abantu bajya muri minisiteri n’ibigo bya leta kumutegurira uko azahita atangira gutegeka akimara kurahira.

Rivuga kandi ko guverinoma ibagenera ingengo y’imari, ibiro n’ubundi buryo bwose byo kuborohereza akazi kabo.

Ikigo cya leta kibishinzwe ni cyo kigena igihe gitangira kubibahera. Komite, nk’iyo Trump yashinze ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu, ni umuhuzabikorwa w’ayo matsinda yose.

Trump abaye uwa mbere ushyizeho hakiri kare cyane Komite yo gutegura ihererekanyabutegetsi. Iyobowe n’umutegarugoli Linda McMahon, wahoze ari umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ibigo by’ubucuruzi bito bito, kuva mu 2017 kugera mu 2019 ku butegetsi bwa Perezida Trump.

Yungirijwe na kandida visi-perezida wa Trump muri aya matora, Senateri wo ku rwego rw’igihugu wo muri leta ya Ohio JD Vance, n’abahungu babiri ba Trump ari bo Donald Trump Jr. na Eric Trump.

Mw’itangazo yashyize ahagaragara, Trump avuga ko “afite icyizere gisesuye ko guverinoma ye na Vance izaba yiteguye neza kuyobora igihugu ku munsi wa mbere.”

Forum

XS
SM
MD
LG