Uko wahagera

Amerika Ihanganye N'Abashaka Kuyitobera Amatora


Abatora muri Amerika bararushaho kwibasirwa n’abantu b’imbere mu gihugu bakwirakwiza impuha mbere y’uko amatora ya perezida ateganijwe mu kwezi kwa 11 aba.
Abatora muri Amerika bararushaho kwibasirwa n’abantu b’imbere mu gihugu bakwirakwiza impuha mbere y’uko amatora ya perezida ateganijwe mu kwezi kwa 11 aba.

Raporo ebyiri zasohotse muri iki cyumweru ziratanga impuruza ku bwiyongere bw’ibikorwa byo kugerageza guhungabanya amatora ya perezida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Izi raporo ziravuga ko ikwirakwizwa ry’amakuru ayobya, urugomo rwa politiki ndetse n’iterabwoba bigenda byiyongera.

Abatora muri Amerika bararushaho kwibasirwa n’abantu b’imbere mu gihugu bakwirakwiza impuha mbere y’uko amatora ya perezida ateganijwe mu kwezi kwa 11 aba.

Ibyo ni ibikubiye muri raporo y’Umuryango Freedom House uharanira uburenganzira bwa muntu, wakoze ku mbogamizi zugarije amatora uyu mwaka.

Kian Vesteinsson ni umushakashatsi mukuru muri uyu muryango. Yavuganye n’Ijwi ry’Amerika hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype.

“Abantu hano muri Amerika barimo gukwirakwiza impuha n’amakuru ayobya kuri politiki. Abarepubulikani bagera kuri 70 ku ijana n’abatora babogamiye kuri iryo shyaka batwawe n’igihuha cy’uko ibyavuye mu matora ya 2020 bitari byemewe. N’ubu, mbere y’aya 2024, twabonye intekerezo nk’izo zaratangiye kandi ziriganje.”

Uyu mushakashatsi avuga ko iterabwoba rikorerwa kuri interineti ndetse n’itotezwa ku bayobozi bashinzwe amatora, kimwe n’urugomo rwa politiki nabyo bikomeje kwiyongera.

“Twabonye abakandida bagabwaho ibitero byeruye, harimo, birumvikana, n’icyo kugerageza kwivugana uwahoze ari Perezida Trump; imvugo z’urwango ndetse n’ibyaha by’inzangano byibasira amatsinda ya ba nyamuke, nabyo biriyongera.”

Umushakashatsi Vesteinsson avuga ko nubwo ibikorwa –remezo by’itora ubwabyo birinzwe, ibitero byo kuri murandasi ari ikintu giteye impungenge.

“Imiyoboro yibasiwe cyane ni iy’ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’isanzwe iha abantu amakuru ku itora ubwaryo.”

Muri iki gihe kandi ikigo gishinzwe kugenza ibyaha muri Amerika –FBI kirimo guperereza ibivugwa ko Irani yaba yaragerageje kwinjirira imiyoboro yo kuri interineti yamamazaga Trump n’iyamamazaga Biden na Harris.

Ikigo Recorded Future gitanga serivisi z’umutekano mu by’ikoranabuhanga, nacyo kivuga ko hari ubwiyongere mu bikorwa bigamije inabi bya Irani, Uburusiya n’Ubushinwa.

Ibyo kivuga ko birimo n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorerano mu guhimba inkuru z’impuha. Izo nazo zishyirwa ku mbuga zisanzwe zikwirakwiza ibihuha, zishushanyamo ibitangazamakuru byo kwizerwa.

“Hari ugutangiza ukubogama mu bitangazwa bifite inyungu za politiki bibogamiraho, cyangwa se byerekeza ku kubogama runaka kuganisha ku ntego za politiki za guverinoma, n’uburyo izo ntego zihura n’inyungu zagerwaho, umukandida runaka aramutse atsinze amatora.”

Ibyo bikorwa byaba ifite ubukana bungana iki?

Sean Minor avuga ko kuri ubu nta makuru y’ubushakashatsi bafite yakwerekana ko ibikorwa nk’ibyo hari aho mu mateka byagize ingaruka ku biva mu matora.

Nubwo biri uko, abatora muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barashishikarizwa kuba maso no kwitondera amakosa y’imyandikire babona mu nkuru no ku miyoboro ya interineti basura. Ayo makossa y’imyandikire ni yo yabagaragariza ko habayeho ukugerageza kwiyitirira undi hagamijwe kubayobya.

Forum

XS
SM
MD
LG