Uko wahagera

Ukraine Irakurikiranira Hafi Cyane Iby’Amatora Muri Amerika


Ukraine ni cyo gihugu cya mbere kw’isi kibona inkunga iremereye ya Leta zunze ubumwe z’Amerika
Ukraine ni cyo gihugu cya mbere kw’isi kibona inkunga iremereye ya Leta zunze ubumwe z’Amerika

Kuva Uburusiya buteye mu kwezi kwa kabiri 2022 bushaka kwigarurira Ukraine yose, Ukraine ni cyo gihugu cya mbere kw’isi kibona inkunga iremereye ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, kandi nanone Amerika iri kw’isonga mu bihugu bitera inkunga Ukraine.

Guverinoma ya Perezida Joe Biden na Visi-Perezida Kamala Harris imaze kuyiha amadolari agera kuri miliyari 175. Amenshi muri yo ni imfashanyo ya gisirikare.

Ni akataraboneka nk’uko Mykola Davydiuk, umushakashatsi mu bya politiki wo muri Ukraine, yabibwiye Ijwi ry’Amerika.

“Kuva nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose, ni yo nkunga ya mbere nini kurusha izindi zose Amerika ihaye igihugu cy’Ubulayi. Banditse amateka rero.”

Kugirango imfashanyo zikomeze zigere kuri Ukraine mu ntambara irwana n’Uburusiya, guverinoma ya Perezida Volodymyr Zelenskyy ivuga ko irimo itegura uburyo izakorana n’iy’uzatsinda amatora muri Leta zunze ubumwe z'Amerika mu kwezi kwa 11, yaba Kamala Harris wo mw’ishyaka ry’Abademokarate, yaba Donald Trump wo mw’ishyaka ry’Abarepubulikani.

Kw’itariki ya 19 y’ukwa karindwi gushize, biturutse kuri Perezida Zelenskyy wabisabye, yavuganye na Trump kuri telefone. Trump yari yaraye yimitswe ku mugaragaro n’inama kaminuza y’ishyaka ry’Abarepubulikani nka kandida waryo.

Ibiganiro Byageze Kuki?

Ako kanya bakimara kuganira, Zelenskyy yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko yabwiye Trump, ati: “Ukraine izahora ishimira Leta zunze ubumwe z’Amerika idahwema kuyitiza imbaraga zo guhangana n’iterabwoba ry’Uburusiya.”

Trump nawe yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, ati: “Jyewe, nka perezida utaha wa Leta zunze ubumwe z’Amerika nzazana amahoro kw’isi kandi nzahagarika iyi ntambara yatwaye ubuzima bw’abantu benshi cyane, inashwanyaguza imiryango y’inzirakarengane itabarika. Impande zombi zizicara hamwe, ziganire ku masezerano yo guhagarika ubwicanyi, kandi azaca inzira y’iterambere.”

Nyamara rero, abashakashatsi n’abasesenguzi b’ab’abanya Ukraine ntibizeye Trump. Umwe muri bo ni Yevhen Hlibovytsky, umushakashatsi mu bya politiki. Yabwiye Ijwi ry’Amerika uko abibona.

“Ukraine iri hagati nk’ururimi kuko Trump, aramutse atowe, ashobora guhagarika inkunga Amerika iha Ukraine. Kandi ahora anavuga ko ashobora gukura Amerika muri OTAN cyangwa kuyica integer mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose.”

Donald Trump na Volodymyr Zelensky
Donald Trump na Volodymyr Zelensky

Usibye Trump koko wamye avuga ko azareka Uburusiya bukorere Ukraine icyo bushaka, na J.D. Vance, kandida visi-perezida we bafatanyije kwiyamamaza kuri tike imwe y’Abarepubulikani, aherutse gutangariza radiyo imwe yo muri Amerika, ati: “Ukraine ni akazi kayo uko byayigendekera kose. Ntacyo bimbwiye.”

Zelenskyy na Trump bahuye rimwe, kw’itariki ya 25 y’ukwa cyenda 2019 i New York ku ruhande rw’inama rusanga y’Umuryango w’Abibumbye. Trump yari akiri perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ikiganiro cyabo giherutse kuri telefone ni icya mbere hagati yabo bombi kuva Uburusiya bugabye igitero simusiga kuri Ukraine mu kwa kabiri 2022. Hari hashize imyaka itanu na none baganiriye kuri telefone, byaviriyemo Trump hafi kwirukanwa ku butegetsi n’inteko ishinga amategeko-Congress, niba mubyibuka.

Visi Prezida Kamala Harris na Prezida Volodymyr Zelensky
Visi Prezida Kamala Harris na Prezida Volodymyr Zelensky

Naho Kamala Harris na Perezida Zelenskyy, bahuye inshuro esheshatu kuva Harris abaye Visi-Perezida w’Amerika kw’itariki ya 20 y’ukwa mbere 2021. Ubwa nyuma ni mu kwezi kwa gatandatu gushize mu nama mpuzamahanga ku mahoro muri Ukraine yabereye mu Busuwisi. Abakurikiranira hafi politiki y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika biteze ko aramutse atsinze amatora, Harris yakomeza umurongo umwe wo gukomeza gutera inkunga Ukraine.

Forum

XS
SM
MD
LG