Uko wahagera

Microsoft Yemeza ko Irani Iriko Irivanga Cane mu Matora ya Amerika


Sosiyete kabuhariwe y'ikoranabuhanga Microsoft yatangaje ko Irani irimo kwivanga cyane mu matora ya perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika. Si ubwa mbere Irani ibikoze. Ariko noneho yashyizemo ingufu nyinshi muri uyu mwaka. Ariko ni ubwa mbere ibikorwa byayo bigiye ku karubanda ku buryo butomoye.

Mu ngero Microsoft yashyize ahagaragara harimo ubutumwa bwa imeyeri bumeze nko kujugunya urucundura mu mazi ruriho ikintu kiryoshye cyo kurya gikurura ifi, ikaza gufatwa. Irani ibwoherereza abamamaza abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu cy’Amerika.

Si icyo cyonyine. Irani irimo irashinga n’imbuga nkoranyamba nyinshi cyane za magendu zitangaza amakuru y’ibinyoma, agamije kubiba amacakubiri mu banyamerika bari mu kigero cyo gutora, cyane cyane muri leta zifite abaturage batagira aho babogamira mu mashyaka, rimwe batora cyane bademokarate, ubundi bagaha amajwi menshi Abarepubulikani.

Ijwi ry’Amerika, ifatanyije n’ikigo ntaramakuru AP cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, babajije ambasade ya Irani mu Muryango w’Abibumbye kugira icyo ibivugaho. Yabihakanye, isobanura ko nta mugambi na muto Irani ifite wo kwivanga mu matora ya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Microsoft ntivuga kandida Irani ibogamiyeho. Gusa mu bihe bitandukanye, inzego z’igihugu zinyuranye zo kenshi zemeza ko Irani idashaka na gato Donald Trump w’Umurepulikani. Zivuga ko Irani itaretse umugambi wo kumwica kugirango ihorere Jenerali Qassem Soleimani wahoze ari komanda w’umutwe w’ingabo z’intarumikwa za Irani. Trump yategetse igisirikare cy’Amerika kumurasa mu kwezi kwa mbere 2020.

Muri uru rwego, ubushinjacyaha bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika bwatangaje ku wa kabiri w’iki cyumweru ko bwataye muri yombi umugabo w’imyala 46 y’amavuko ukomoka muri Pakistani witwa Asif Merchant, watumwe na Irani kuza muri Amerika gushakisha no guha akazi abicanyi bo kwivugana Trump n’abandi bayobozi banyuranye. Buvuga ko yahageze mu kwezi kwa kane gushize.

Uretse Irani, Microsoft itangaza ko Uburusiya n’Ubushinwa nabo baticaye ubusa mu bikorwa byo kwivanga no gushaka kuyobya amatora ya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika azaba kw’itariki ya 5 y’ukwa 11 gutaha. (VOA, AP)

Forum

XS
SM
MD
LG