Uko wahagera

Amerika Yagize Kenya Umufatanyabikorwa Wihariye mu by'Umutekano muri Afurika


Amasezerano hagati y'ibihugu byombi azamura Kenya ku rwego rw'ibihugu bigize umuryango wa OTAN
Amasezerano hagati y'ibihugu byombi azamura Kenya ku rwego rw'ibihugu bigize umuryango wa OTAN

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yazamuye urwego rw’ubufatanye bwayo na Kenya mu by’umutekano. Uku kuzamurwa biragira Kenya umufatanyabikorwa wa mbere ukomeye w’Amerika muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Iki cyemezo kigira Kenya umunywanyi wa mbere ukomeye w’Amerika mu by’umutekano mu banywanyi bayo bo hanze y’umuryango wo gutabarana wa OTAN.

Iyi ntambwe ikomeye irerekana ihinduka ry’ubufatanye bw’Amerika mu by’umutekano, buva mu burengerazuba bw’Afurika bwerekeza mu burasirazuba bwayo. Ni mu gihe ingabo z’Amerika zitegura kuva muri Nijeri, igihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika. Ukuva kw’izi ngabo muri Nijeri kuzasiga icyuho ubu ingabo z’Uburusiya zatangiye kuziba.

Ukugenwa kw’igihugu nk’umunywanyi ukomeye w’Amerika mu by’umutekano wo hanze ya OTAN, bigihesha inyungu za gisirikare n’iz’imari kimwe nk’ibihabwa abanyamuryango ba OTAN. Nyamara cyo ntikiba kiri mu masezerano yo gutabarana abumbiye hamwe ibihugu byo muri OTAN.

Umwe mu bategetsi bakuru mu biro by’umukuru w’Amerika, mu ijoro ryo kuwa gatatu, yabwiye abanyamakuru ko Perezida Biden azamenyesha inteko uku kugenwa kwa Kenya, icyemezo gifata iminsi 30 ngo gitangire gushyirwa mu ngiro.

Uyu mutegetsi yavuze ko iyi ntambwe igamije “kuzamura no kwerekana rwose ko Kenya yamaze kuba umufatanyabikorwa w’Amerika ku ruhando rw’isi.”

Hagati aho, ba Perezida Ruto na Biden barimo gukoresha ibiganiro byabo byo kuri uyu wa kane mu kunoza gahunda ya Kenya yo kohereza abapolisi 1.000 muri Hayiti, igihugu cyo mu karere ka Karayibe cyazahajwe n’akajagari gaterwa n’udutsiko tw’amabandi n’abagizi ba nabi.

Uyu ni umugambi leta y’Amerika yemeye gutangamo inkunga ingana na miliyoni 300 z’amadolari. Nyamara ishyirwa mu ngiro ryawo ubu rihanganye n’ingorane zikomeye za politiki n’iz’amategeko muri Kenya.

Ubutumwa bw’igipolisi cya Kenya muri Hayiti kandi bwari bwatindijwe ubwo udutsiko tw’aba bagizi ba nabi twigaruriraga igihugu, igihe uwari umuyobozi wacyo, Ariel Henry, yari mu ruzinduko muri Kenya. Bwana Henry yeguye ku buyobozi mu kwa Kane kandi ntaragaruka mu gihugu.

Umutegetsi muri Perezidansi y’Amerika yatangaje ko Perezida Ruto, ahura na Minisitiri w’ingabo Lloyd Austin ndetse na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Antony Blinken, bakaganira kuri ubu butumwa. Gusa, ntiyijeje niba hari ikiza kugerwaho. Uyu mutegetsi yagize ati: “Iki rwose ni igice cy’ubufatanye bugikomeza.”

Kandi ibiro by’umukuru w’igihugu – White House kuri uyu wa kane byasohoye urutonde runini rw’amasezerano yerekeranye n’umutekano.

Ayo arimo arebana n’amahugurwa n’imyitozo ya gisirikare, hakabamo ay’ubufasha mu micungire y’impunzi. Hari kandi n’ay’ishoramari ry’Amerika mu rwego rw’umutekano rwa Kenya.

Nyuma hakaza ayo kongera umuhate mu kurwanya iterabwoba, binyuze mu kongera uburyo bwo guhanahana amakuru. Hejuru y’ibyo byose hazaba ay’inkunga ya kajugujugu 16 z’intambara n’ibimodoka bya gisirikare 150 bidatoborwa n’amasasu.

Amerika kandi yiyemeje gutanga za miliyoni z’amadolari ku bintu ibona ko ari ingenzi cyane ku iterambere rya Kenya. Ibyo birimo demukarasi, ubuzima, uburezi, ubuhanzi n’umuco, imicungire y’ikirere, ubucuruzi, n’ikoranabuhanga.

Aha hazamo kandi na kimwe mu bintu Perezida William Ruto yari yavuze ko ari cyo ashyize imbere muri uru ruzinduko rwe rw’iminsi ine muri Amerika.

Icyo, ni ugukora iyo bwabaga hakaba ivugurura k’umwenda uremereye ibihugu by’Afurika bibereyemo igihugu gitanga inguzanyo nini ku isi ari cyo Ubushinwa.

Nyamara urutonde rurerure rw’ibyo Amerika yiyemeje, ntihabonekamo imishinga yo kubaka imihanda, amateme n’inzira za gariyamoshi, ibyo abategetsi ba Afurika bakunze kugaragaza ko bakeneye ngo bibashe guhuzwa n’umubare w’abaturage babo biyongera ubutitsa.

Kuri bene iyo mishinga naho, bahitamo kugana umushinga wagutse wa “Belt and Road Initiative” w’Ubushinwa, bufata Afurika nk’umugenerwabikorwa w’imena w’ishoramari ryawo ku isi ringana na tiliyari y’amadolari.

Ibi, abasesenguzi bavuga ko, byerekana imyifatire mishya y’Afurika mu gihe demukarasi nto y’ibihugu byayo imaze gukura, nta n’ikinyejana gishize byigaranzuye ubukoloni.

Aba bavuga ko bigaragara ko mu isi yuje uguhiganwa hagati y’ibihugu by’ibihangange, ibihugu by’Afurika bishaka kuba hagati ntibigire aho bibogamira

Forum

XS
SM
MD
LG