Kuri uyu wa kane Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden arakira Perezida William Ruto wa Kenya. Perezida Ruto ari muri Amerika ku butumire bwa Perezida Biden.
Ni we muperezida w’Afurika ugiye kwakiranwa icyubahiro cyo mu rwego rwo hejuru gihabwa abakuru b’ibihugu muri Amerika kuva mu myaka 16.
Ibiro by’umukuru w’igihugu – White House byatanze impamvu zigera kuri eshatu zo gutumira Perezida Ruto.
Izo zirimo kuba leta zombi – iy’Amerika n’iya Kenya zihuriye ku mahame ya demukarasi zemera. Harimo kandi kuba leta z’ibihugu byombi zihuje uburyo bwo kwifashisha urwego rw’abikorera hagamijwe kugera ku ntego za guverinoma.
Ariko impamvu ya mbere y’ibanze, nk’uko umwe mu bategetsi bo hejuru muri Amerika ushinzwe umugabane w’Afurika yabibwiye Ijwi ry’Amerika, ni icyemezo giheruka cya Kenya cyo kwemera kohereza abapolisi 1,000 kubungabunga amahoro muri Haiti.
Biteganijwe ko icyiciro cya mbere cy’aba bapolisi kizagera ku butaka bwa Haiti muri iki cyumweru.
Uyu mutegetsi akavuga icyo cyemezo cyashimangiye ubushake bwa Kenya bwo kugira ijambo ku ruhando mpuzamahanga.
Madamu Frances Brown, umuyobozi mukuru ushinzwe ibibazo by’Afurika mu nama nkuru y’umutekano, aganira n’Ijwi ry’Amerika yagize ati:
“Twahisemo Kenya kubera impamvu nkeya. Iya mbere ni uko ubufatanye bwa Kenya n’Amerika bwagiye bwaguka rwose buva ku kwibanda ku rwego rw’akarere bugera ku ruhando rw’isi. Twishimiye rwose uburyo abanyakenya bahagurukiye kugira uruhare mu buyobozi no hirya y’akarere.”
Abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko rw’umukuru w’igihugu cya Kenya rusobanuye byinshi. Cameron Hudson, ni umushakashatsi mu ishami rishinzwe Afurika mu kigo gikora ubushakatsi ku mutekano na politiki mpuzamahanga cy’i Washington.
Avuga ko icyubahiro umukuru wa Kenya ari bwakiranywe, ari icyo ku rwego rwo hejuru rushoboka Perezida w’Amerika ashobora guha undi mukuru w’igihugu.
“Ni cyo cyubahiro cya dipolomasi cyo ku rwego rwo hejuru Perezida wacu atanga. Ibyo birerekana umubano wa hafi kandi w’ingenzi ibihugu byombi bifitanye. Kandi rero, kuzamura Kenya ikagera ku rwego rw’Ubuyapani, ari nacyo gihugu giheruka kugira uruzinduko nk’uru, nibwira ko bisobanuye ikintu kinini. Kandi ni ingenzi kubw’izo mpamvu zose navuze, kuba Kenya iri ku rwego tuyiha agaciro nk’ako duha umwe mu bafatanyabikorwa bacu b’ingenzi mu by’umutekano b’igihe kirekire.”
Brown avuga ko ubutegetsi bushaka gukoresha uru ruzinduko ngo bugere ku masezerano mu nzego zinyuranye nk’ikoranabuhanga, imicungire y’ikirere, koroherezwa umwenda ndetse n’urwego rw’ubuvuzi.
Kandi ku butumwa bwo muri Haiti, leta ya Washington yerekanye ko ibushyigikiye, itanga inkunga ya miliyoni 300 z’amadolari.
Hagati aho, Perezida wa Kenya avuga ko icyo aza kwibandaho ari ukuvugurura ibijyanye n’umwenda.
Perezida Ruto, i Atlanta aho yashyikiye bwa mbere muri uru ruzinduko rwe rw’iminsi ine muri Amerika, yavuze ko umwanya we i Washington aza kuwukoresha mu “kuvugira ibihugu byinshi by’Afurika, birimo na Kenya, byifuza amavugurura mu bijyanye n’imiterere y’urwego rw’imari mpuzamahanga.”
Bwana Ruto yagize ati: “Ibihugu byinshi biri mu bibazo by’ubukungu n’imyenda iterwa n’imihindagurikire y’ibihe byahuhuwe n’ubusumbane buri mu miterere y’urwego mpuzamahanga rw’imari ndetse n’inenge mu mikoranire mpuzamahanga. Ubu twugarijwe n’ibibazo bibangamiye demukarasi n’amasoko rusange, bifitanye isano
n’ubukene, ndetse n’itangwa ry’inguzanyo ku buryo hari ukwijujuta kwinshi ko demukarasi irimo gusubira inyuma mu bice byinshi by’isi, birimo n’Afurika.”
Gusa impirimbanyi z’uburenganzira muri iki gihugu cyo mu burasirazuba bw’Afurika ziratanga impuruza ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu.
Izo zabwiye Ijwi ry’Amerika ko ziteze ko ubutegetsi bw’Amerika buzavuga ku byo zibona nk’ibibazo bikomeye cyane. Ibyo birimo nk’ihohotera rikorwa n’igipolisi cya Kenya, mu gihe nyamara ari cyo kigiye kuyobora ubutumwa bwo muri Haiti.
Irungu Houghton, umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango Amnesty international muri Kenya, aganira n’Ijwi ry’Amerika yagize ati: “Ibi turabibona nk’amahirwe akomeye cyane rwose yo kuvuga ku miyoborere, uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubutegetsi bugendera ku mategeko, ku bw’impamvu nyinshi. Amerika na Kenya ni ibihugu byombi byakunze kugaragaza ko byemera izo ndangagaciro. Kandi umusangiro w’abakuru b’ibihugu byombi ni amahirwe akomeye yo kubiganiraho.”
Abandi nabo bagaragaza ko hari idanangirwa ry’urubuga rw’ibitekerezo kuri rubanda, cyane cyane ku kibazo gikomeye kiriho ubu cy’intambara yo muri Gaza.
Ibihugu byinshi by’Afurika byanenze imyitwarire ya Isiraheli muri iyi ntambara, nyamara Kenya yo ahanini yarinumiye.
Demas Kiprono, uyobora komisiyo y’abanyamategeko mpuzamahanga – ishami rya Kenya, avuga ko “mu bayisilamu bo muri Kenya, abagerageje kwigaragambiriza iyi ntambara, igipolisi kibakumirira kure ndetse bamwe kikabata muri yombi.”
Forum