Uko wahagera

ONU Yamaganye Intambara Ibera mu Burasirazuba bwa Kongo


Carolyn Rodrigues-Birkett uyoboye nama ishinzwe amahoro n’umutekano ku isi y’Umuryango w’Abibumbye muri uku kwezi kwa kabiri 2024.
Carolyn Rodrigues-Birkett uyoboye nama ishinzwe amahoro n’umutekano ku isi y’Umuryango w’Abibumbye muri uku kwezi kwa kabiri 2024.

Inama ishinzwe amahoro n’umutekano ku isi y’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko ihangayikishijwe n’imvururu zikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, iramagana intambara yongeye kubura mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo inyeshyamba za M23 zagabaga ibitero hafi y’umujyi wa Goma.

Iyo ntambara irakomeje hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za leta ya Kongo. Uyu mutwe ufatwa nk’umwe mu ikomeye irangwa mu gace k’uburasirazuba bw’icyo gihugu.

Repubulika ya demokarasi ya Kongo, Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika bivuga ko u Rwanda rushyigikiye inyeshyamba za M23 mu rwego rwo gushaka uko rwagira ijambo ku mutungo kamere urangwa muri ako gace. U Rwanda rurabihakana.

Itangazo ryasohowe n’ abagize inama y’umutekano ya ONU bahuye ejo kuwa mbere rivuga ko bongeye kwamagana imitwe yose irangwa muri ako karere, bagaragaza impungenge ku intambara ikomeje kukazahaza n’imvururu zikomeje kwiyongera.

Rivuga ko byumwihariko “bamaganye intambara yatangijwe n’ umutwe wa M23” taliki 7 z’ukwezi kwa kabiri.

Iyi ntambara yatumye ababarirwa mu bihumbi bahunga umujyi wa Sake wegeranye n’uwa Goma mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Raporo ya ONU ikiri mu ibanga ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byabonye, ivuga ko ingabo z’u Rwanda zishyigikira umutwe wa M23 zikoresheje intwaro ziremereye zirimo ibisasu birasirwa ku butaka ku ntego ziri mu kirere.

Iyo raporo itarashyirwa ahagaragara yemeza ko kuwa gatatu hari igisasu bikekwa ko ari icy’ingabo z’u Rwanda cyarashwe ku ndege ya ONU yo mu bwoko bwa drone yari mu gikorwa cy’igenzura kikayihusha.

Ingabo za ONU zimaze imyaka hafi 25 muri Kongo ariko zishinjwa kuba zarananiwe kurengera abasivili bahitanwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Forum

XS
SM
MD
LG