Uko wahagera

Imirwano Ikaze Yakomeje Mu Duce Twegereye Sake Muri Kivu ya Ruguru


Imirwano mu burasirazuba bwa Kongo ikomeje gutuma abaturage bahunga
Imirwano mu burasirazuba bwa Kongo ikomeje gutuma abaturage bahunga

Abaturage bo mu mujyi wa Sake mu ntara ya Kivu ya ruguru mu burasirazuba bwa Kongo bari bahunze imirwano hagati y’ingabo z’igihugu n’inyeshyamba za M23 batangiye gusubira mu byabo kuva mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa kane. Ariko imirwano irakomeje mu bice bikikije Sake.

Aho Ijwi ry'Amerika ryageze ku musozi muremure wa Bukarara, uri mu birometero 15 uvuye mu mujyi muto wa Sake, humvikanaga urusaku rw'imbunda nto n'inini zarasaga zerekeza ku mu musozi wa Malehe ugana mu gace ka Mushaki kari mu maboko ya M23.

Ntabwo FARDC irabasha kwigarurira aka gace kuko M23 yahashyize ibirindiro byayo bikomeye. Ni ku muhanda uva Sake ujya mu duce twa Rubaya ukagera ku biro bikuru bya teritware ya Masisi.

Urufaya rw’amasasu rwakomeje kumvikana kuva mu masaha ya mu gitondo, kugeza amasaha y’umugoroba yo kuri uyu wa kane.

Mu mashyamba twanyuzemo wahabonaga amazu y’abaturage, ariko nta muturage twahabonye kuko hafi ya bose bahunze imirwano.

Amasoko ya FARDC atubwira ko aba baturage, bahunze kuva mu mezi atatu ashize, ubwo M23 yigaruriga uduce twa Malehe, Bukarara. Aha uba warenze Kimoka ahari ibirindiro by’ingabo za MONUSCO, zaje mu bikorwa by’ubufanye bwa gisirikare, muri operasiyo yiswe SpringBock izo ngabo za ONU zasinyanye na leta ya Kinshasa mu kurinda ibice bya Sake n’umujyi wa Goma.

Kugeza ubu agace ka Shasha kari mu birometero 15 uvuye Sake ku muhanda mugari ugana muri teritware ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’epfo karacyari mu maboko ya M23.

Ibikorwa by’ubwikorezi bw’ibintu n’abantu, ntabwo biratangira gukorerwa kuri uyu muhanda.

Abava Sake bajya Minova muri Kivu y’epfo ntabwo bemererwa kunyura mu gace ka Kirotshe ahari ingabo za FARDC.

Twibutse ko mu itangazo M23 yatangaje ko idafite umugambi wo gufata agace ka Sake na Goma. FARDC nayo ivuga ko izakora ibishoboka byose mu kurinda ifatwa ry'iyo mijyi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:27 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG