Uko wahagera

Nijeri Yatesheje Agaciro Pasiporo 990 z’Abanyacyubahiro


Ubutegetsi bushya bwa gisirikari muri Nijeri bwatesheje agaciro pasiporo 990 z’abanyacyubahiro zari zitunzwe n’abanyanijeri n’abanyamahanga bari begereye bya hafi ubutegetsi bwahiritswe.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga yandikiye za ambasade zitandukanye muri Nijeri izimenyesha ko izo pasiporo zitagifite agaciro, nk’uko bigaragazwa mu rwandiko rwakwirakwijwe ku mbunga nkoranyambaga.

Izi pasiporo z’abanyacyubahiro zari zarahawe abahoze ari abakozi bakuru muri leta, abahoze ari abadepite, n’abajyanama ba ministiri w’intebe na Perezida.

Pasiporo zigera kuri 50 zo zari zarahawe abanyamahanga barimo Abanyamerika, Abongereza, Abafransa, Abanyaturikiya, Abanyalibiya n’abandi baturuka mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Ubutegetsi bwa gisirikari muri Nijeri bwagiyeho nyuma yo gufata ubutegetsi ku ngufu mu mpera z’ukwezi kwa karindwi buhiritse Perezida Mohamed Bazoum kugeza ubu, ufungiwe iwe.

Mu mpera z’ukwezi kwa munani nanone ubutegetsi bwa gisirikari bwatesheje agaciro pasiporo z’abahoze ari abategetsi bari hanze y’igihugu barimo uwahoze ari ministiri w’intebe, ministiri w’ububanyi n’amahanga n’ambasaderi wa Nijeri mu Bufransa. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG