Uko wahagera

Imbibe z'Ikirere Zongeye Gufungurwa muri Nijeri


Abasirikare bakuyeho ubutegetsi muri Nijeri, bafunguye inzira yo mu kirere, nk’uko byatangajwe na minisiteri ishinzwe gutwara ibintu n’abantu.

Abayobozi ba gisirikare muri Nigeri, bafunguye inzira z’ikirere cy’igihugu ku ndege zose z’ubucuruzi, nyuma yo kugifunga tariki 6 y’ukwezi gushize kwa munani, ubwo bari bamaze gufata ubutegetsi muri kudeta.

Ifungurwa ry’ikirere ryatangajwe n’umuvugizi wa minisiteri yo gutwara abantu n’ibintu, uyu munsi kuwa mbere.

Ifungwa ry’icyo kirere ryari ryatumye indege za Air France n’iz’ayandi masosiyete y’indege yo mu Burayi ziba zihagaritse zimwe mu ngendo zazo, kandi inyinshi mu ndege zijya mu mpande z’Afurika, ubusanzwe zanyuraga hejuru ya Nijeri.

Abasirikare bahiritse ubutegetsi bari bafunze ikirere cy’igihugu, zishisha ko ingabo z’umuryango wa CEDEAO zigaba igitero. Ntibahise batanga impamvu zatumye bongera gufungurira ikirere cya Nijeri. ((Reuters))

Forum

XS
SM
MD
LG