Uko wahagera

Nijeri: Habaye Imyigaragambyo Rukokoma Yamagana Abafaransa


Imyigaragambyo yamagana Abafaransa muri Nijeri
Imyigaragambyo yamagana Abafaransa muri Nijeri

Muri Nijeri abantu babarirwa mu bihumbi ku wa gatandatu bakoraniye hanze y’ambasade y’Ubufaransa basaba ko ingabo zabwo zava muri icyo gihugu.

Ni nyuma y’uko abasirikare bahiritse ubutegetsi mu gikorwa cyagaragaye nk’igishyigikiwe na rubanda. Kugeza ubu, Ubufaransa bwanze kwemera ko ubutegetsi bwahindutse muri icyo gihugu.

Ihirikwa ry’ubutegetsi muri Nijeri taliki 26 ryabaye irya munani rikozwe mu gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba kuva mu mwaka wa 2000. Iyi nkubiri yatumye ibihugu bikomeye by’amahanga bitangira guhangayikishwa n’uko aka karere kose kaba kagana imitegekere ya gisirikare.

Muri ibyo bihugu by’amahanga, icyagizweho ingaruka n’izi mpinduramatwara cyane ni Ubufaransa bwatakaje ijambo ku bihugu bwahoze bukolonije mu karere k’Afurika y’uburengerazuba.

Ingabo zabwo ziheruka kwirukanwa mu bihugu bya Mali na Burikina Faso bituranye na Nijeri kuva habaye ihirikwa ry’ubutegetsi muri ibyo bihugu byombi. Ibyo byagabanyije uruhare rw’ingabo z’Ubufaransa mu kurwanya iterabwoba rya Kiyisilamu muri aka karere.

Amatwara yo kwiyama Ubufaransa yatangiye kuva habayeho ihirikwa ry’Ubutegetsi muri Nijeri ariko atangira kugaragara cyane mu cyumweru gishize ubwo Ubufaransa bwangaga itegeko ryatanzwe n’abahiritse ubutegetsi ko Amabasaderi , Sylvain Itte, wari ubuhagarariye muri icyo gihugu ataha. Igisirikare kiri ku butegetsi muri Nijeri kivuga ko cyatanze itegeko ko polisi imwirukana.

Ku wa gatandatu abigaragambirizaga hanze y’ibirindiro by’ingabo z’Ubufaransa batwaye amasanduku bahambamo abapfuye azingiyeho amabendera y’Ubufaransa, bafashe ihene bayambika ibitambaro by’amabara y’ibendera ry’Ubufaransa barangije bayica umutwe. Abandi bari bafite ibyapa bisaba ingabo z’Ubufaransa gutaha

Forum

XS
SM
MD
LG