Uko wahagera

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda Yemeje Itegeko Ribuza Imibonano ku Basangiye Igitsina.


Inama Nshingamateka ya Uganda Isashe kw'itegeko ry'abahuza ibitsina babisangiye
Inama Nshingamateka ya Uganda Isashe kw'itegeko ry'abahuza ibitsina babisangiye

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda kuri uyu wa kabiri yemeje rimwe mu mategeko akarishye ku isi, ribuza imibonano ku basangiye igitsina. Iri tegeko ryemejwe uyu munsi riteganya ibihano biremereye birimo igifungo cy’igihe kirekire n’igihano cyo kwicwa.

Perezida Museveni yari yasabye ko zimwe mu ngingo zaryo zoroshywa ariko n’ubwo hari ibyahinduwe, riracyateganya ibihano biremereye.

Ubwo ryemezwaga bwa mbere mu kwezi kwa gatatu, Amerika, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango byararinenze.

Kimwe mu bihano biremereye riteganya n’icy’urupfu ku cyaha ryita “ubutinganyi buherekejwe n’impamvu ndemerezacyaha” n’igifungo cy’imyaka 20 ku cyaha ryita “kwamamaza ubutinganyi”. Urugero rw’“ubutinganyi buherekejwe n’impamvu ndemerezacyaha” ni nko gukora imibonano kw’abahuje igitsina umwe muri bo cyangwa bombi baranduye SIDA.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu baravuga ko iyi ngingo ishobora kuzavutsa uburenganzira abakorana imibonano bahuje igitsina ikanakandamiza rubanda.

Iri tegeko rirasubira kwa Perezida Museveni ushobora kurisinya rigatangira gushyirwa mu bikorwa, kuryanga, cyangwa kurisubiza mu nteko ishinga amategeko bwa kabiri kugira ngo rikorerwe ubugororangingo. (REUTERS)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG