Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko ingabo zayo zidasanzwe zafashije abakozi b’ambasade yayo muri Sudani gutaha.
Gusa abo mu bindi bihugu bashakaga kuhava kuri iki cyumweru ntibarabishobora kubera intambara ikomeje hagati y’impande zishyamiranye muri icyo gihugu.
Hashize iminsi umunani hadutse intambara hagati y’igisirikare cya leta ya Sudani n’ingabo zacyo zo mu mutwe udasanzwe w’abasirikare b’abaparakomanda witwa Rapid Support Forces, (RSF). Iyi ntambara imaze kwangiza byinshi ituma n’abantu bahera mu ngo zabo.
Kuri iki cyumweru televiziyo zerekanye umwotsi mwinshi mu kirere cy’umurwa mukuru, Khartoum, n’urusaku rw’amasasu rwumvikana mu duce dutandukanye tw’uwo murwa.
Abantu bageragezaga guhunga mu gihe ibihugu by’amahanga byageragezaga gukurayo abaturage babyo nkuko bitangaza n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Impande zishyamiranye zitanye ba mwana ku igabwa ry’igitero ku basirikare b’Abafaransa. Zombi zemeza ko umwe mu basirikare b’Abafaransa yaguye muri icyo gitero.
Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa yari yatangaje ko irimo gukurayo abadiplomate bayo, ntiyagize icyo ivuga kuri iki gitero.
Igisirikare kandi cyashinje umutwe w’ingabo za RSF kugaba igitero no kwambura itsinda ry’abanyaKatari berekezaga ku cyambu cya Sudani. Ntacyo Katari irabivugaho.
Misiri na yo yavuze ko umwe mu badiplomate bayo yakomerekejwe n’urusasu ariko ntiyagira byinshi itangaza birenze ibyo.
Perezida Joe Biden w’Amerika yavuze ko Leta zunze ubumwe z’Amerika ibaye ihagaritse by’agateganyo imirimo y’ambasade yayo muri Sudani ariko ikomeje kuzirikana abanyaSudani no guhamagarira impande zombi guhagarika intambara.
(Reuters)
Facebook Forum