Uko wahagera

Misiri: Abasirikare 177 bari Bafungiye muri Sudani Batashye


Abasirikare ba Misiri
Abasirikare ba Misiri

Misiri yatangaje uyu munsi kuwa kane ko indege eshatu zitwaye abo basirikare ba Misiri 177 baturutse muri Sudani, zageze i Kayiro kandi ko itsinda ry’abakozi bo mu bijyanye n’indege ry’abantu 27 bitaweho n’Ambasade ya Misiri muri Sudani, i Khartoum.

Umurwa mukuru wa Sudani Khartoum n’imijyi ya Omdurman na Bahri byibasiwe n’imirwano ikaze hagati y’igisirikare n’umutwe witwara gisirikare wa RSF. Byatumye abantu benshi bahera mu ngo n’ibiribwa byababanye bike.

RSF yavuze yafashe abakora ku ndege za gisirikare ba Misiri 27, nyuma y’igitero ku kibuga cy’indege cya Merowe mu majyaruguru ya Sudani, ku munsi wa Gatandatu.

Igisirikare cya Sudani cyasohoye itangazo uyu munsi kuwa kane, rikosora iryari ryatanzwe mbere, kivuga ko 177 bari bahungishijwe bavanywe mu mujyi wa Dongola, bafashwe na RSF ku kigo cya gisirikare cya Merowe.

Igisirikare cya Misiri cyari cyavuze ko abasirikare bari muri Sudani mu bijyanye no gutoza abasirikare, nk’uko biteganywa n’amasezerano ibihugu yombi byashyizeho umukono. Misiri na Sudani byagiranye iyo myitozo nk’iyo, kuva hadutse umwuka mubi n’igihugu cya Etiyopiya mu rwego rwa dipolomasi.

Irekurwa ry’abo basirikare babifashijwemo n’abahuza ba Emira ziyunze z’Abarabu, n’aba minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Misiri, nk’uko byavuzwe n’ibiro ntaramakuru bya Emira ziyunze z’Abaramu, WAM.

RSF yavuze ko yashyikirije abo bagabo, komite mpuzamahanga y’umuryango utabara imbabare Croix Rouge, ejo kuwa Gatatu .

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG