Imirwano yatangiye mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Irabera mu birometero 14 uvuye mu mujyi wa Goma.
Imirwano yatangiye saa kumi za mu gitondo mu gace ka Kanyanja muri grupema ya Buhumba.
Ibi byatangajwe na bwana Flaklin Byamungu, umuyobozi wa sosiyete sivile muri komine ya Kibumba, imwe mu zigize teritware ya Nyiragongo.
Mu butumwa bugufi yahaye Ijwi ry’Amerika uyu yemeje ko igitero cya M23 cyaturutse mu gace ka Kanyamasoro ahagana muri parike ya Virunga aho ingabo za reta zifite ibirindiro.
Yongeraho ko ingabo za Kongo FARDC zahise zisubiza ibitero inyuma ariko imirwano irakomeza bituma abaturage bo muri Komine ya Kibumba ahagana muri grupema ya Buhumba bata ingo zabo.
Umuhanda uva Nyiragongo ujya mu teritware ya Rutshuru nawo wahise ufungwa by’agateganyo.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Jimmy Shukrani Bakomera yateguye inkuru irambuye mushobora kumva hano hepfo.
Facebook Forum