Inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo zatangaje ko zivuye mu mujyi muto wa Kitshanga uri mu burasirazuba bw’igihugu.
Aha niho hari hasanzwe hari ibirindiro byazo kuva aho yafatiye Teritwari ya Masisi.
Umuvugizi wa gisirikare w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko bemeye kurekura uwo mujyi mu rwego rwo guhosha intambara ikomeje gukura abaturage benshi mu byabo.
Mu itangazo M23 yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya politike yemeje kuva mu duce M23 yafashe birimo gukorwa mu nzira zose kandi byubahirije uburenganzira bwa muntu.
Gusa bamwe mu baturage bo muri ako gace no mu nkengero z’uwo mujyi bavuze ko n’ubwo M23 yavuye muri Kitshanga batizera ko umutekano uri buboneke dore ko hashize iminsi ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EAC zaranze kuherekeza ibirindiro byazo kubera imitwe yitwaje intwaro ihakorera ari myinshi.
Bamwe mu banyapolitike bo muri teritware ya Masisi bo bavuga ko M23 yagakwiye kurekura uduce twose yafashe niba koko ishaka ko amahoro agaruka muri Kongo.
Umva inkuru irambuye y’ijwi ry’Amerika hano hepfo yateguwe n’umunyamakuru Jimmy Shukrani Bakomera.
Facebook Forum