Uko wahagera

Visi Perezida w'Amerika na Perezida wa Ghana Baganiriye n'Abanyamakuru


Visi Perezida w' Amerika Kamala Harris na Perezida Nana Akuffo-Ado wa Ghana
Visi Perezida w' Amerika Kamala Harris na Perezida Nana Akuffo-Ado wa Ghana

Perezida Nana Akuffo-Ado wa Ghana na Visi Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Kamala Harris uri mu ruzinduko azamaramo icyumweru muri Afurika, mu kanya gashize bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru Accra.

Muri iki kiganiro, Visi Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Kamala Harris, yongeye gushimangira ko ari muri uru rugendo mu rwego rwo guteza imbere umubano n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi n’umugabane w’Afurika muri rusange. Yavuze ko gushimangira inkingi za demokarasi no kwishyira ukizana, ubukungu no kubumbatira umutekano ari zimwe mu ngingo z’ingenzi aba bayobozi bakuru baganiriyeho.

Kamala Harris yashimiye Ghana uruhare igira mu kugerageza gukemura ibibazo by’umutekano mu karere ka Sahel kari mu majyaruguru y’icyo gihugu aho abarwanyi ba Leta ya Kiyisilamu n’umutwe w’intagondwa za al-Qaida bateje intambara zigahitana ababarirwa mu bihumbi abandi bagakurwa mu byabo. Yatangaje ko Amerika itanze miliyoni $100 agenewe guhangana n’ibibazo by’umutekano muke n’imvururu zishingiye ku bahezanguni mu bihugu bya Benin Ghana, Gineya, Kotedivwari na Togo.

Ikibazo cy’uburenganzira bw’abana bahuje igitsina na cyo cyagarutse muri ibi biganiro, abanyamakuru bavuga ko ibihugu byose Visi Perezida Kamala Harris azasura, bifite cyangwa bishaka gushyiraho amategeko abibuza, mu gihe muri Amerika bifatwa nk’uburenganzira bwa muntu. Visi Perezida Kamala Harris ati: ‘kuva kera nshishikazwa no kubumbatira ihame ry’uburenganzira bwa muntu’, Perezida Nana Akuffo-Ado ati: ‘hano biracyari umushinga w’itegeko, reka turebe icyo abadepite bazabivugaho’.

Abasesengura ibya politike babona uru ruzinduko nk’intambwe Amerika iteye mu kugerageza kwiyegereza Afurika, mu gihe ibihugu by’ibihangange harimo n’Ubushinwa bikomeje gusibanira kuyiyegereza. Gusa muri iki kiganiro kigenewe abanyamakuru, yaba Kamala Harris cyangwa Perezida Akuffo-Ado wa Ghana bagaragaje ko ibiganiro byabo bishingiye cyane ku bufatanye n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi kuruta kuganira ku bikorwa by’ibindi bihugu byaba bifite muri Afurika.

Biteganijwe ko uretse igihugu cya Ghana, muri uru rugendo Visi Perezida w’Amerika, Kamala Harris, azasura Tanzaniya na Zambiya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG