Intara ya Tigreya mu majyaruguru ya Etiyopiya, yatanze umuyobozi mushya w’agateganyo. Ishyaka rifite ubwiganze muri iyo ntara ryatanze izina ry’umuvugizi waryo, Getachew Reda, ngo aribere perezida w’agateganyo mu buyobozi bw’intara. Ibi byasabwe mu masezerano y’amahoro yo kurangiza intambara yamaze imyaka ibiri muri iyo ntara.
Byatangajwe n’itangazamakuru ry’iryo shyaka, Tigrai TV, uyu munsi kuwa gatandatu.
Ishyaka The Tigray People's Liberation Front, TPLF, mu magambo ahinnye, ryarwanye n’ingabo za Etiyopiya hamwe n’incuti zazo, mu ntambara yahitanye abantu ibihumbi n’ibihumbi. Agahenge kabonetse mu kwezi kwa 11 gushize, nyuma y’uko ingabo z’igihugu zitsinze urugamba incuro nyinshi.
Tigrai TV, yatangaje ko igihe Getachew yakwemerwa na guverinema y’igihugu cya Etiyopiya, yasimbura umuyobozi wa TPLF, Debretsion Gebremichael, wayoboye iri shyaka kuva mu 2018.
Ntibiramenyekana, igihe guverinema ishobora kuziga, ibijyanye n’ishyirwa rya Getachew kuri uwo mwanya, cyangwa igihe ubuyobozi bw’agateganyo buzashyirirwaho.
Kutagira guverinema y’agateganyo, byadindije byinshi mu bijyanye no gutanga ibisubizo ku bibazo biri mu mpande zose za Tigreya, aho miliyoni z’abantu bakeneye inkunga byihutirwa, nk’uko abakozi bashinzwe gutanga infashanyo babivuga.
Bavuga ko imishahara y’abakozi ba Leta n’abo kwa muganga itiyishyuwe, kandi ko n’imiryango itanga infashanyo itagira kivugira.
Ishyirwaho rya Getachew, ribaye nyuma y’iminsi mike, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, agendereye Etiyopiya kandi ashimye abayobozi baho, kubyo bamaze kugeraho mw’ishyira mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro. Ariko yanasaba ubushishozi kuko hakiri akandi kazi kagikeneye gukorwa.
Mu ruzinduko rwe, Blinken yaganiriye na Getachew n’abayobozi ba Etiyopiya, ku kamaro ko gushyiraho ubuyobozi bw’agateganyo. (Reuters)
Facebook Forum