Igihugu cya Etiyopiya kirashakisha abagishyigikira mu mugambi wo gusaba ko iperereza ryasabwe n’Umuryango w’Abibumbye ku byaha byabereye mu ntambara yo mu ntara ya Tigreya rihagarara.
Ibyo biratangazwa na bamwe mu badiplomate bemeza ko ubu busabe bushobora kutavugwaho rumwe n’ibihugu by’Afurika ndetse n’Uburayi.
N’ubwo komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu itarasoza iperereza yatangiye kuri icyo kibazo, leta ya Etiyopiya yatangiye gukwirakwiza inyandiko y’umushinga usaba ko hafatwa umwanzuro wo kurihagarika. Hasigaye amezi atandatu ngo igihe cyaryo cyagenwe kirangire.
Biramutse bigenze bityo, byahagarika itangazwa ry’ibyavuye muri iryo perereza n’ibiganiro biryerekeyeho mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Umuvugizi wa Leta ya Etiyopiya, Legesse Tulu, n’uwa Ministri w’Intebe Abiy Ahmed Billene Seyoum banze kugira icyo batangaza kuri iki kibazo.
Etiyopiya yarwanyije iri perereza rugikubita, ivuga ko rishingiye ku mpamvu za politike kandi rigamije gutambamira inkunga ibona.
Etiyopiya ntirageza umushinga wo gusaba ihagarikwa ry'iri perereza ku bihugu 47 bigize inama ishinzwe uburenganzira bwa muntu y’Umuryango w’Abibumbye iteganijwe kuzaterana taliki 4 z’ukwezi kwa kane.
Abadiplomate babiri basobanukiwe iby’iki kibazo batangaje ko hari gahunda zo kubuza Etiyopiya kuzawutanga.
Intambara yamaze imyaka 2 hagati y’ingabo za leta ya Etiyopiya n’iz’intara ya Tigreya, yarangiye mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize. Yahitanye abantu babarirwa mu bihumbi, ikura mu byabo abandi babarirwa muri za miliyoni.
Impande z’abari bashyamiranye muri iyo ntambara zishinjanya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, no gufunga bidakurikije amategeko. (AP)
Facebook Forum