Uko wahagera

USA Yongeye Gusaba u Rwanda "Guhagarika Inkunga Ruha M23"


Umushikiranganji ajejwe imigenderanire y'Amerika n'ayandi makungu kumwe na Prezida w'u Rwanda
Umushikiranganji ajejwe imigenderanire y'Amerika n'ayandi makungu kumwe na Prezida w'u Rwanda

Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko yashimishijwe n’imyanzuro yafatiwe mu kanama k’amahoro n’umutekano k’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Itangazo ryaraye risohowe n’umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, Ned Price, rivuga ko Amerika ishyigikiye imyanzuro yafatiwe mu nama yateraniye muri Etiyopiya tariki ya 17. Iyo nama yagaragaje impungenge zijyanye n’ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Kongo rikorwa n’imitwe yitwara gisirikari irimo M23, ISIS-DRC, CODECO na FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yongeye gusaba impande zose zirebwa n’ikibazo cya Kongo kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu nama za Luanda muri Angola na Nairobi muri Kenya, kimwe n’ibyemezo by’inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Amerika yongeye kandi gusaba u Rwanda guhagarika inkunga ruha umutwe wa M23, inarusaba gukura ingabo zarwo muri Kongo kugirango rworohereze ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano yo guhagarika imirwano n’imitwe y’inyeshyamba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG